Yanditswe Mar, 14 2020 13:34 PM | 31,693 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko yifatanyije n'abakora mu nzego z'ubuzima mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.
Mu butumwa bwaciye ku rubuga rwe rwa Twitter, Umukuru w'Igihugu yagize ati "Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe."
Mu gihe mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere ufite iyi ndwara,Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye gutuza kuko kugira imoagarara ntacyo byafasha.
Yagize ati "Nkuko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo."
Perezida Kagame yakomeje agira ati "Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa)"
Umukuru w'Igihugu avuga ko yizeye ko uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, kubera ubufatanye buhari nta shiti Isi izarutsinda.
Ati "Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza."
Jean Claude NDAYISHIMYE
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru