AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga kuri jenoside ati 'iyo ni inenge izahora idukurikirana'

Yanditswe Jul, 09 2019 17:52 PM | 12,028 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi b'abanyamadini n'amatorero gukora mu buryo budasanzwe kugira ngo bongere kwigarurira icyizere batakarijwe kubera kwijandika muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w'Igihugu ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri mu ihuriro ry'abayobozi ryateguwe n'umuryango Peace Plan washinzwe n'umuvugabutumwa Rick Warren.

Mu kiganiro yatanze mu byiciro 2, Umuvugabutumwa ukomoka muri USA akaba n'umuyobozi w'itorero Saddleback, Umuvugabutumwa Rick Warren, yagaragaje ko imiyoborere ifite intego, isaba umuyobozi ufite umutinamana uhamye kandi wuje ubwangamugayo ndetse n'ubushobozi bushingiye ku bumenyi asabwa ngo yuzuze inshingano ze. 

Rick Warren werekanye ko umuyobozi ari uwubaka icyizere mu bo ayobora kandi akabatekerereza uburyo bwo guhangana n'ibibazo bazahura nabyo mu bihe biri imbere, yanahishuye kandi ko Perezida Kagame ari icyitegererezo cy'umuyobozi ufite intego, ashimangira ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize biha inshingano ziremereye bene rwo.

Yagize ati "Yesu yaravuze ngo abahawe byinshi bazasabwa byinshi. Mu 1995 umwaka umwe nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi nta muntu n'umwe muri Afrika wifuzaga kuza mu Rwanda. Nagenze hirya no hino ku Isi, ariko hari ikintu nshaka kubabwira; Uyu munsi buri wese muri Afrika arifuza kuza mu Rwanda. Ntangira kuza mu Rwanda ikintu kimwe abanyamerika bari bazi ku Rwanda ni jenoside yakorewe abatutsi. Ariko ubu bazi ko ari cyo gihugu gifite umutekano kurusha ibindi muri Afrika, nicyo kirimo kwihuta cyane mu gukura mu bukungu, kuburyo uretse Singapore, gishobora kuzaba ari cyo cyonyine kizava mu bihugu bikennye kikajya mu bikize mu gihe cy'imyaka itarenze 100."

Uyu muvugabutumwa wananditse igitabo yise 'Ubuzima bufite intego' kikaba kimwe mu byakunzwe n'abatari bake, yagarutse no ku byiciro 6 umuntu cyangwa igihugu linyuramo ngo kigere ku ntego, yitsa ku byiciro 2 by'ibanze, kugira indoto z'icyo wifuza kugeraho mu gihe kirambye ndetse no guhitamo.

Ibyo byiciro byombi Perezida Kagame yashimangiye ko kubigeraho nta nkunga bisaba, ahubwo ahamagarira abayobozi gukoresha ibyo biga mu kuzana impinduka nziza mu mibereho y'abo bayobora kuko ari cyo kimenyetso nyakuri cy'imiyoborere igera ku ntego.

Yagize ati “Ibyo kwiga byo ni ibisanzwe, ni ibikwiye guhoraho, ni ibikwiye gukomeza, ikibazo dukwiye gukemura ni ukutigira ubusa ku buryo ibyo twize tutabishyira mu bikorwa ngo tugere ku ntego.Biba bitajyanye kandi na bwa buyobozi bufite icyerekezo buganishamo abantu.” 

Umukuru w'Igihugu yibukije ko kubaka u Rwanda rubereye bene rwo, bisaba buri wese kurangwa n'imikorere yihariye kuko n'amateka igihugu cyanyuzemo yihariye, cyakora yitsa cyane ku madini n'amatorero.

Yagize ati “Kumva abantu bahagararaga imbere y'abandi bakabigisha, bakabigisha inyigisho z'Imana bakabigisha ibikorwa, insengero zikaba aho, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu abahagarara imbere y'abantu bakigisha akaba ari bo bagenda batunga agatoki abakwiye kwicwa, bakajya muri bagenzi babo bigishanya hamwe bagahitamo ugomba kwicwa n'ugomba gusigara,.. iyo ni inenge izahora idukurikirana, ni yo mpamvu nk'u Rwanda tugomba gukora ibintu bidasanzwe ngo duhangane n'iki kintu kidasanzwe cyatubayeho.”

Kuri Pasiteri Serugo Jeremie ngo abanyamadini biteguye gukora iyo bwabaga bakihanaguraho icyasha bambitswe na bagenzi babo.

Yagize ati "Biragaragara ko ubushake buhari. Icyo ndacyizera, nubwo ari icyasha kituriho ariko uwo mutwaro tuzawutura muri generation ikurikira."

Gasamagera Benjamin umwe mu bikorera witabiriye iri huriro,  yemeza ko yarikuyemo impamba ikomeye.

Yagize ati “Tugiye kubikurikiza tugerageze kuzamura igipimo cyacu niba twashyiraga mu bikorwa ibyo twize kuri 30 cg 40% tugerageze wenda tugeze kuri 80, tuzagere ku 100% wenda tunarirenge.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko gutera intambwe mu kwikosora bishoboka ari uko umuntu aganiriye n'umutimanama we.

Ati “Wivugishe wowe ubwawe mu munsi, mu cyumweru, mu kwezi ushake umwanya wibaze uti ariko icyo ntuzuza cyaba ari iki? Inenge mfite yaba ari iyihe? Noneho uhere aho ushake uburyo ibyo wabikemura. Uramutse ushatse gutegereza kugira ngo uwakubonyemo inenge abe ari we uza kuyikubwira, ntabwo iyo nenge ikibazo cyayo kizakemuka kubera ko iyo ubibwiwe n'undi ntabwo ubyemera, ushaka guhakana ukavuga uti si byo! Ni ikibazo cy'abantu, ni ko duteye.”

Ihuriro ry'abayobozi mu nzego za Leta, iz'abikorera n'iz'amadini n'amatorero ryasojwe kuri uyu wa Kabiri ryari riteraniyemo abantu basaga 2000.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira