Yanditswe Mar, 02 2020 09:31 AM | 16,024 Views
Kuri iki Cyumweru Perezida wa Republika na Madame we Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange, imaze kumenyerwa nka Car Free Day, iba kabiri mu kwezi ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose.
Ni siporo irangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kugenda n’amaguru cg kwiruka ku babishoboye, kugenda ku magare n’ibindi igasozwa hakorwa imyitozo ngororamubiri aho abitabiriye iyi siporo bahurira ku bibuga byabugenewe.
Umwihariko wa sporo rusange yo kuri iki cyumweru habayeho gupima umuriro abayitabiriye kugira ngo barebe ko bataba bafite indwara ya coronavirus.
Bamwe mu baturage bayitabira mu buryo buhoraho bavuga ko ari sport y'ingirakamaro kandi ituma barushaho kugira ubuzima bwiza.
Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima buzira umuze, mu rwego rwo gukumira indwara zimwe na zimwe zitandura.
Muri Werurwe umwaka ushize, Ubuyobozi bw’Umujyi
wa Kigali bwongereye ahabera iyi siporo, buri karere kawugize kagenerwa ahantu
abaturage bahurira.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru