Yanditswe Apr, 07 2021 10:34 AM | 61,387 Views
Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, batangije ku nshuro ya 27 icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Nyuma yo kugera ku rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, babanje kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ziruhukiye muri urwo rwibutso, nyuma bashyira indabo ku mva zishyunguwemo ibiri isaga ibihumbi 250.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame benyegeje urumuri rw'icyizere, umuhango wanitabiriye n'uhagarariye abadipolomate bakorera mu Rwanda, uhagarariye umuryango uharanira inyungu z'abarokotse jenoside mu Rwanda, IBUKA ndetse núwari uhagarariye Umuryango wabapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.
Urumuri rw’icyizere rukaba ari ikimenyetso cy’ubutwari bw’Abanyarwanda mu gukomeza kwiyubaka mu myaka 27 ishize.
Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe hari ingamba zidasanzwe zo guhangana n'icyorezo cya koronavirusi, ari na yo mpamvu Abanyarwanda basabwa kwibuka ariko bakomeza no kwirinda, gahunda n'ibiganiro byo kwibuka bakazajya babikurikira ku bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru