Yanditswe Sep, 01 2018 21:48 PM | 12,116 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari i Beijing mu Bushinwa aho bazitabira Inama y'Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n'u Bushinwa yiswe FOCAC.
Ni inama iteganijwe gutangira kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru w’ubushinwa Beijing. Iyi nama izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ishoramari ry'ubushinwa n'indi mishinga minini y'ibikorwa remezo ku mugabane wa Africa iteganyijwe gutangira ku wa mbere ku itariki 3 kugeza ku ku wa kabiri ku itariki 4 z'uku kwezi kwa cyenda.
Aha kandi I Beijing Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye kandi agirana ibiganiro na minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr Abiya Ahmed. Ni ibiganiro byitabiriwe n’itsinda ryabayobozi b’ibihugu byombi.
Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. Urugero ni aho wavuyemo imishinga irimo umuhanda wa gariyamoshi uhuza Djibouti na Ethiopia, ndetse no gutera inkunga imishinga y’ibyanya byahariwe inganda hirya no hino ku mugabane.
By’umwihariko mu Rwanda iyi nama ivuze byinshi. Umubano w’ibihugu byombi urakomeye, buri kimwe gifite ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye ku isoko ry’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, imiturirwa n’ibindi.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru