Yanditswe Sep, 02 2018 21:49 PM | 11,538 Views
Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame, batoreye mu gihugu cy'u Bushinwa aho bari mu ruzinduko rw'akazi. Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu Kayonga Charles avuga ko hari n'abandi bayobozi bo mu Rwanda basaga 30 batoreyeyo kuko bitabiriye inama y'ihuriro ku bufatanye bw'u Bushinwa na Afrika itangira kuri uyu wa mbere i Beijing.
Kuri
ambasade y'u Rwanda i Beijing mu Bushinwa, ni ho perezida wa repubulika Paul
Kagame na madame we Jeannette Kagame batoreye kuri iki cyumweru. Ni igikorwa
bitabiriye ahagana saa tanu z'igitondo ku isaha y'i Beijing ari yo saa kumi
n'imwe z'igitondo i Kigali mu Rwanda.
Aha kuri ambasade y'u Rwanda hatoreye kandi n'abandi banyarwanda iki gikorwa cyasanze bari mu Bushinwa n'abasanzwe bahabarizwa biganjemo abanyeshuli.
Ambasaderi
w'u Rwanda mu Bushinwa, Charles Kayonga, yavuze ko aho Perezida Paul Kagame na
madame we Jeannette Kagame batoreye ari ho abanyarwanda basaga 1200 baba mu
Bushinwa, bose bagombaga gutorera.
Perezida wa Republika na madame we, bageze mu Bushinwa kuri uyu wa 5, aho kuri uyu wa mbere bitabira inama y'ihuriro ku bufatanye n'ubuhahirane hagati y'u Bushinwa n'umugabane wa Afrika, FOCAC mu mpine z'icyongereza.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru