Yanditswe Nov, 21 2022 16:25 PM | 478,266 Views
Ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi cya 2022 i Doha muri Qatar.
N'umuhango wabanjirije umukino ufungura iki gikombe wahuje Qatar yakiriye iki gikombe na Ecuador yo muri Amerika y'Epfo, urangira Ecuador itsinze ibitego 2-0.
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibi birori barikumwe n'abandi banyacyubahiro barimo na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi Gianni Infantino.
Abasesenguzi muri politiki ndetse na Siporo baragaragaza ko kuba Perezida Kagame yaritabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi muri Qatar ari ikimenyetso cy'umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye ndetse n'ubufatanye bwiza n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi.
Umuyobozi (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani kandi nawe yari aherutse mu Rwanda aho yanitabiriye inama ya CHOGM yabaye muri Kamena uyu mwaka.
Igihugu cya Qatar ni cyo gihugu cya mbere cyo mu Burasirazuba bwo hagati cyakiriye Igikombe cy'Isi mu mateka. Kikaba gifite byinshi gihuriyeho n'u Rwanda cyane ko ibi bihugu byombi ari bito nyamara bifite intumbero yo kugera kuri byinshi.
U Rwanda na Qatar kandi bisanzwe bifitanye umubano mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere aho Kompanyi y'indege ya RwandAir ikorera ingendo muri iki gihugu ndetse na Qatar Airways igakorera ingendo mu Rwanda.
Jean Paul Niyonshuti
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru