Yanditswe Apr, 30 2017 00:22 AM | 3,183 Views
Mu gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, ministre w'intebe wa Ethiopia
Hailemariam Desalegn ari hamwe na Perezida wa republika Paul Kagame bitabiriye
umuganda wo kubaka isomero/Library ndetse n'uburiro (dinning Room) ku rwunge
rw'amashuri rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo.
Muri uyu muganda, ku ruhande rumwe Prezida wa republika Paul Kagame yari
kumwe na Ministre w'intebe wa Ethiopia Hailemariam Dasalegn mu gikorwa cyo kubaka isomero rizaba riri ku
rwego rukomeye kuko rizaba rifite ikoranabuhanga rya internet, mu gihe inzu
y'uburiro naho ku rundi ruhande madamu wa perezida wa republika y'u Rwanda
Jeannette Kagame yari kumwe na madamu wa Ministre w'intebe wa Ethiopia Roman
Tesfaye bubaka urukuta rubuza ubusitani bw'urwunge rw'amashuri rwa Kacyiru ya 2
kwangirika. Ministre w'uburezi Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko iki gikorwa
kigiye gukemura ibibazo by'isomero n'ibyo kugaburira abana ku ishuri.
Abanyeshuri biga mu rwunge rw'amashuri rwa kacyiru ya 2 bemeza ko ibyo
bakenera mu masomo yabo bagiye kujya babibona ku buryo bworoshye kubera
ikoranabuhanga rizaba riri muri iri somero.
Nanone kandi abaturage bitabiriye
uyu muganda bemeza ko ubusanzwe igihugu gitera imbere ari uko gishyigikiye
uburezi arinaho bahera bavuga ko bazagira uruhare mu bikorwaremezo nk'ibi no
kubibungabunga.
Ibikorwa byo kubaka isomero bizatwara amafaranga y'u Rwanda y’u Rwanda miliyoni 65 ikazaba yarangiye kubakwa mu mezi 6, rije risanga iryo iki kigo gisanganywe ariko rito ugereranyije n'abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 2 biga muri iki kigo, naho kubaka uburiro bw'abanyeshuri bikazatwara amafaranga y'u Rwanda miliyoni 45 izaba yamaze kuzura mu mezi 3.
Umukuru w'igihugu na Ministre w'intebe wa Ethiopia banifatanyije n'abaturage mu gucinya akadiho no kwishimira intambwe u Rwanda rugenda rutera mu iterambere.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru