Yanditswe Jun, 23 2022 12:17 PM | 102,044 Views
Prezida Paul Kagame yafatanije n'abayobozi batandukanye gutangiza ibikorwa byo kubaka uruganda rukora inkingo, rwitezweho gutuma umugabane wa Afrika ubasha kwihaza ku nkingo ubusanzwe zituruka ku yindi migabane y'isi.
Zimwe mu nkingo zikakorwa n'uru ruganda harimo iza covid 19, malariya, icyorezo cya sida n'igituntu.
Uru ruganda rukora inkingo rugiye kubakwa mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya dose miliyoni 50 ku mwaka z'inkingo zirimo iza Covid 19, malariya, igituntu n'iza virus itera sida.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'Abadage BioNtech kigiye kubaka uru ruganda, Prof Sahin Ugur agaragaza ko nubwo isoko rifunguriye imigabane yose y'isi, ari amahirwe ku banyafrika by'umwihariko kuko begerejwe uru ruganda.
Yagize ati "Mu mezi make turaha imirimo abantu hano mu Rwanda kuko abakozi b'ikigo cyacu nabo bazabafasha cyane ko basanzwe bamenyereye iyi mirimo yaba muri technique n'ikoranabuhanga, ku buryo abashya nabo bazabona ubwo bumenyi kugira ngo batange umusanzu mu ruganda."
Gahunda yo kubaka inganda zikora inkingo yafashweho umwanzuro mu mwaka ushize n'ibihugu bya Afurika hagamijwe ko uyu mugabane nawo ubona inkingo ku buryo busaranganijwe mu cyiswe Vaccine Equity for Africa, aho ibihugu by'u Rwanda, Ghana, Senegal na Afrika y'epfo ari byo bizubakwamo izi nganda.
Perezida wa Ghana, Nana Akuffo Ado witabiriye uyu muhango kimwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Senegal, madame Aissata Tall Sall bavuga ko ukwiyemeza n'ubufatanye bwa Afurika ari byo bishobora gutuma uyu mugabane wishakamo ibisubizo.
Uru ruganda nirwo rwa mbere rugiye kubakwa ku mugabane wa Afurika, Chancelier w'u Budage Olaf Schloz yashimiye intambwe umugabane wa Afurika ugenda utera mu nzego zinyuranye cyane cyane mu gushaka ibisubizo by'ibibazo binyuranye birimo n'iby'ubuzima kandi asezeranya ko u Budage buzakomeza gufatanya mu nzira y'iterambere.
"Nyakubahwa Perezida Kagame, wakoze ibishoboka byose worohereza iki gikorwa gitangaye, nawe prof Sahin n'ikigo uyoboye murimo gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubuzima kuko murahanga imirimo, bikazamura ubukungu. Turifuza ko mu gihe cya vuba abana ba Afurika bazaba babona inkingo zikorewe mu Rwanda, Ghana, Afurika y'Epfo na Senegal."
Perezida Kagame wafatanije n'abayobozi banyuranye mu bikorwa byo gutangiza uru ruganda, yashimye abafatanyabikorwa banyuranye by'umwihariko BioNtech yahisemo gushyira uru ruganda mu Rwanda, akaba yijeje ubufatanye n'umusanzu w'u Rwanda mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.
"Ibi birori ni umusaruro uturuka ku myanzuro y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe aho mu mwaka ushize hemejwe ko inkingo zisaranganywa ku buryo bungana, ndagushimiye cyane perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku mbaraga mwakoresheje ngo bishoboke. Uru ruganda rwa BioNtech ruri muri gahunda imwe na Senegal na Afurika y'Epfo. Mwese mwarakoze kuko iyi ni intangiriro nziza. Prof Ugur, wizere u Rwanda nk'umufatanyabikorwa nyawe kuko mu myaka myinshi iri imbere tuzagera ku musaruro n'imikoranire iboneye."
Abagize icyo bavuga mu bikorwa byo gutangiza imirimo y'ubwubatsi bw'uruganda rugiye gukorera inkingo mu Rwanda, bashimiye perezida w'u Rwanda Paul Kagame umusanzu n'ubwitange yagize mu gutuma umugabane wa Afurika ubasha gutera intambwe nk'iyi yo kwishakira inkingo zifasha abaturage bawo.
Biteganijwe ko mu mezi atarenze 18, uru ruganda ruzaba rwangiye gukora inkingo rukazanatanga imirimo yaba ku banyarwanda n'abanyamahanga.
Jean Claude Mutuyeyezu
Reba uko umuhango wo gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uruganda rukora inkingo i Masoro wagenze.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/RE3kkV_OpmQ" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru