AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yaburiye abagerageza guhungabanya umudendezo w'u Rwanda

Yanditswe Sep, 06 2020 21:07 PM | 51,615 Views



Perezida wa Repubulika Paul KAGAME araburira abagerageza kwijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda kuko bazakomeza kubibazwa.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki cyumweru.

Iki kiganiro kibaye nyuma y’icyumweru urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha butaye muri yombi Paul RUSESABAGINA washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho. Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yemeza ko iri tabwa muri yombi rye ntaho rihuriye n’ibyo yitirirwa muri film yakinweho imugaragaza nk'intwari kandi ari ikinyoma, ko ahubwo agomba kubazwa ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu no kwica abanyarwanda.

Yagize ati "Hari iyitwa FLN murayizi, hari MRCD. Hari ubwo kimwe kiba ikindi cg byose hamwe, akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akanabyigamba. Aho hari ikibazo agomba gusubiza! Kugisubiza kandi byo azagisubiza. Haba hari abamukoresha b’Iburayi, bo muri America,.. iyo bigeze aho ngaho ibyo bamufasha cg ibyo bagira bate byo kwiyita amazina y’ibitangaza ibyo ntacyo bitwaye, ariko ibyo kwica abanyarwanda, kubabuza amahoro, amaraso y’abanyarwanda afite ku ntoki ze kubera ibyakozwe n’iyo mitwe navugaga ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze."

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yanamaze amatsiko abibazaga ku buryo uyu Rusesabagina yatawe muri yombi, yemeza ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga.

"Yageze hano ate? Yageze hano ate ubwo icyo ni ikindi kibazo ariko igisubizo cyacyo cyoroshye bizamenyekana uko yageze hano. Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri inde? Ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano. Ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo kuko kuva aho yavuye kurinda agera hano nta cyaha kigeze gikorwa hagati aho na kimwe." Nk'uko Perezida yakomeje abisobanura.

Umukuru w’igihugu yakomoje kandi ku nkuru z’ibinyoma ku Rwanda no ku buzima bwe by’umwihariko zimaze iminsi zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko nta gaciro zifite icyakora aburira abijandika mu migirire yose igamije kugirira nabi u Rwanda n’abarutuye.  

Ati "N’ubu ngubu uwo mupadiri sinzi ibyo yize mu bupadiri ariko n’ubu araza kukubwira ko uwo mwavuganaga atari njyewe ari undi dusa. Ava kuri kimwe akajya ku kindi. Ariko icyo nshaka kukubwira cya mbere; ntabwo bintwarira umwanya ibyo by’uwo mupadiri usibye ko buriya nawe ntibizagutangaze umunsi nawe tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina. Abika abapfuye n’abo yica ariko buriya nawe ruzamugeraho azisanga atazi uko yageze hano amaherezo."

Umukuru w’igihugu kandi yanakomoje ku ifatwa rya Kabuga Felicien ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa jenoside yakorewe abatutsi, agaragaza ko itabwa muri yombi rye nyuma y’imyaka 26 rihishe byinshi biteye amakenga kuko urubanza rwe rushobora kuba intwaro yo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi no kugaragaza abakomeje kumukingira ikibaba nk’abere. 

Agaruka ku buzima bw’igihugu muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID19, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byitwaye neza mu guhangana n’icyorezo bitikoze, ashimira abanyarwanda ku bw’ubushake n’imbaraga bakomeje gushyira mu kugihashya. 

Yagaragaje ko nubwo covid19 yahungabanyije igihugu mu nzego z’ubuzima by’umwihariko ubukungu bushobora kuzamuka hagati ya 2 na 4% aho kuba 9% nk’umwaka ushize, ingamba zafashwe zigamije gufasha buri munyarwanda. 

Yagize ati "Byaragabanyutse cyane! Bigomba kuba byaragabanyutseho 6 na 7%, ni ukugabanuka cyane ariko turacyari hejuru y’umurongo. Urumva ko nta kuntu bitangira ingaruka byo birumvikana ariko nanone ubu turi mu ntambara yo kugabanya ingaruka. Ni ugushakisha uburyo ubuzima butahagarara rwose.. ahubwo tukajanisha dukurikije ikibazo uko giteye ikibazo uko giteye dushaka ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza ubuzima bwabo ntibuhungabanywe n’icyorezo mu buryo bw’ubuzima nyine ariko nanone ntibicwe n’inzara, ntibibe hagati yo kwicwa n’icyorezo cg kwicwa n’inzara."

Ikiganiro umukuru w’igihugu yagiranye na RBA cyanagizwemo uruhare n’abandi banyamakuru bakorera ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu, ibyo mu karere na mpuzamahanga ndetse n’abaturage babajije ibibazo bitandukanye bakanageza ku mukuru w’igihugu ibyifuzo byabo imbonankubone.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’