Yanditswe Jun, 24 2020 08:31 AM | 66,109 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame avuga ko n’ubwo ejo hazaza h'isi hatazwi bitewe n’ibibazo
byatewe n'icyorezo cya COVID19, iki ari igihe cyo gusenyera umugozi umwe ku
banyafurika bishakamo ibisubizo bikwiriye ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa
by'umwihariko Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ine iri kuba hifashijijwe ikoranabuhanga iri guhiriza hamwe abayobozi bagize ihuriro ry’Abanyamerika ry’abashoramari rizwi nka 'Corporate Council on Africa' n’abayobozi batandukanye muri Afurika, Umukuru w' Igihugu yagaragaje ko gusenyera umugozi mu gushaka ibisubizo birambye biri mu nyungu z'impande zombi nk’uko n’ubundi byari bisanzwe.
Yagize ati “Nta kabuza Afurika na Leta zunze Ubumwe za Amerika bizakomeza kuba abafatanyabikorwa bakomeye yaba mu bucuruzi ndetse no mu ishoramari. Ejobundi u Rwanda rwujuje iminsi 100 umuntu wa mbere agaragayeho icyorezo cya Coronavirus, twabashije gushyiraho ingamba zihamaye zo gukumira no kurwanya iki cyorezo binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye, gusa ku rundi ruhande, kubona ibikoresho byo kwirinda ndetse no gupima COVID19 cyabaye ikibazo cy’ingorabahizi ku bihugu bya Afurika. Mu cyumweru gishize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washyizeho uburyo bwo gutanga isoko ry'ibikoresho bikenerwa kwa muganga, ibi bikaba byarakozwe ku bufatanye n'ihuriro ry'abikorera muri Afurika riyobowe na Strive Masiyiwa ku butumire bw' umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Duhaye ikaze abikorera bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gutera ingabo mu bitugu iki gikorwa. Ikindi kikaba ari ugutanga ubwinyagamburiro mu gushyiraho ingengo y'imari ku bihugu bya Afurika, ibi bikaba bizafasha mu gutanga ibisubizo mu rwego rw'ubuzima ndetse no guhanga imirimo.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugira mu gushishikariza abafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga guherekeza umugabane wa Afurika muri ibi bihe bitoroshye.
Ati “Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyigikiye igitekerezo cyo kuba ibihugu bigize G20 kuba bihagaritse ideni ry'ibihugu, iyi ikaba ari intambwe ishimishije ariko uko iminsi igenda yicuma n'ingaruka za COVID19 zikomeje kuremerera ibyo bihugu, hakenewe guterwa indi ntambwe.
Yunzemo ati “Kuri ubu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washyizeho intumwa 6 zo kuwufasha muri ibi biganiro, hano na none nagira ngo mvuge ko ubufasha bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gushaka ibisubizo byihariye ku bibazo bihari ari ikintu cy'ingenzi. Ikindi kintu n'ishyirwaho ry'isoko rusange ry'umugabane wa Afurika, aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyigikira iki gikorwa, mu gihe rero imbogamizi z'ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika zikomeje kuvaho, hakenewe ubufatanye na sosiyete zikomeye zo Amerika ndetse n'ishoramari ryabo ku mugabane wa Afurika.”
Usibye abashoramari batandukanye bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’abo muri Amerika bitabiriye iyi nama ku munsi wayo wa mbere, abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika byitezwe ko baza kwitabira iyi nama, barimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi.
Eddy SABITI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru