Yanditswe Jun, 05 2020 08:16 AM | 48,516 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa kane yifatanyije n’abayobozi barimo abakuru b’ibihugu n’ab’ibigo bikomeye ku isi, baganiraga ku ngamba zo kubona inkingo zizafasha guhangana n’indwara z’ibyorezo.
Ni igikorwa cyateguwe muri gahunda yo gushakira umuryango witwa Gavi Alliance inkunga isaga miliyari 7 z’amadolari ya Amerika azifashishwa mu gutuma ku isi haboneka inkingo zihagije.
Mu ijambo yagejeje ku bakurikiye itangizwa ry’iyi gahunda, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na GAVI Alliance kuva yashingwa mu myaka 20 ishize, byatumye gukingira bigera kuri 95%, kandi ngo hari akamaro kanini byagize.
Yagize ati “Umusaruro byatanze ni uko impfu z'abana zakomeje kugabanuka. Uyu munsi icyorezo cya Covid-19 cyashyize isi yose mu kaga. Haramutse habonetse urukingo rwizewe ni rwo rwahangamura iki cyorezo. Kugera ku ikingira rusange rihamye bizasaba ko habaho gutekereza ibishya mu buryo budasanzwe mu buhanga bwa siyansi n'ubw'inganda. Ikiri ukuri ni uko ihuriro rya GAVI rifite uruhare rukomeye mu gutuma inkingo zibarirwa mu mamiliyari zizakenerwa mu bihe biri imbere ziboneka mu buryo bungana.”
Umukuru w’Igihugu yanashyigikiye kuba isi itangiye hakiri kare gutekereza ku nkingo zafasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Iki ni cyo gitekerezo kiri inyuma yo gushyigikira hakiri kare ko haboneka inkingo za Covid-19 ari na byo byatangiye uyu munsi. Ubu ni uburyo abafatanyabikorwa bose bungukiramo bwanatanze umusaruro mu gukora inkingo z'umusonga, zafashije gukiza ubuzima bw'ibihumbi amagana by'abantu. Nifatanyije n'abandi bayobozi ba za guverinoma, ab'ibigo bicuruza, abo mu bya siyansi, ab'imiryango y'abagiraneza, mu gusaba ko iyi gahunda yaterwa inkunga mu buryo bwose bushoboka.”
Perezida Kagame yavuze ko gushyikira byimazeyo iyi gahunda bizatuma icyorezo cya Covid-19 kidakomeza gushegesha ibihugu kinaburizamo ingamba zo guhangana n'ibindi byorezo bishobora kwirindwa ariko bikomeje guhitana ubuzima bw'abatari bake.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru