AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje ikinyabupfura nk'umusingi ufasha umusirikare kuzuza inshingano ze

Yanditswe Nov, 17 2019 11:35 AM | 28,631 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiteguye kurinda ubusugire bwacyo no guharanira amahoro y'abagituye mu gihe cyose byaba ngombwa.

Umukuru w'Igihugu ibi yabigarutseho mu muhango wo guha ipeti rya sous lieutenant abasaga 300 basoje amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Gisirikare, Rwanda Military Academy, riri i Gako mu KKarere ka Bugesera.

Ni umuhango wasusurukijwe n'akarasisi ka gisirikare aho amasibo 6 y'abasozaga amasomo ndetse n'andi 2 y'abasanzwe mu Ngabo z'u Rwanda barangajwe imbere n'itsinda ya muzika ry'Ingabo z'u Rwanda, Military Band.

Nyuma y'akarasisi, ijambo nyamukuru ku barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako barigejejweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda wabahaye ipeti ribinjiza muri ba ofisiye mu ngabo z'igihugu.

Nyuma yo kwambikwa impeta za gisirikare ba ofisiye bashya mu Ngabo z'u Rwanda barahiriye kuzuza inshingano zabo.

Perezida Kagame yabagaragarije ko ikivi bamaze kusa gikwiye kububakamo imbaraga kuko uko bigira imbere ari na ko inshingano bafite zirushaho kuremera.

Aha Umukuru w'Igihugu yabibukije ko Ingabo z'u Rwanda zifite amateka yihariye yo gufatanya n'abaturage muri byose birimo iterambere ritagira uwo risigaza inyuma ndetse n'imibanire myiza n'amahanga ishingiye ku buhahirane n'ubwubahane buranga ibihugu.

Perezida Kagame wagaragaje ko igisirikare ari umwuga ntagereranywa n'abandi bakwiye kwitabira, yagaragaje ikinyabupfura nk'umusingi ufasha umusirikare kuzuza inshingano ze no kugera kure mu mwuga.

Ba ofisiye bashya binjiye mu ngabo z'igihugu nyuma yo gusoza amasomo yabo, na bo bashimangiye ko batahanye impamba izabafasha kuzuza inshingano zibategereje.

Ibi kandi byanagaragariye muri morali yo ku rwego rwo hejuru aba ba ofisiye bashya mu ngabo z'u Rwanda bari bafite, ibyishimo bari basangiye n'imiryango yabo na yo yari yakereye ibirori.

Perezida wa repubulika Paul Kagame yibukije ba ofisiye binjiye mu ngabo z'u Rwanda ko n’ubwo nyuma y'amasomo bagiye kubona ikiruhuko, imiterere y'umwuga wabo itabemerera kudamarara kuko iteka bagomba guhoza umutima wabo ku kazi bashinzwe.

Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yagaragaje ko nubwo u Rwanda ari igihugu cyifuza amahoro ku rundi ruhande runiteguye kuyaharanira no kurinda ubusugire bwacyo mu gihe cyose byaba ngombwa.

Mu bagera kuri 320 basoje amasomo, harimo 37 bagize icyiciro cya mbere cy'abize imyaka 4 bafatanya amasomo ya Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'aya gisirikare, military sciences, bakaba barahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya kaminuza ndetse banahabwa ipeti rya sous lieutenant ryabinjije mu Ngabo z'u Rwanda nka ba ofisiye.

Inkuru mu mashusho


Reba umuhango wose uko wagenze


Divin UWAYO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama