Yanditswe Sep, 12 2022 11:40 AM | 112,693 Views
Perezida Kagame aravuga ko
gufunguranira ikirere mu bihugu bya Afurika bizatuma ubuhahirane n'ubucuruzi
kuri uyu mugabane burushaho kwihuta ndetse bikazamura n'urwego
rw'ubukerarugendo muri rusange.
Mu gutangiza inama ya 6 yiga ku ngendo zo mu kirere muri Afurika, Umukuru w'igihugu yasobanuye ko icyorezo cya Covid19 cyakomye mu nkokora itwara ry'abantu n'ibintu mu kirere ryari rimaze kugera ku rwego rwiza muri Afurika.
Perezida wa Repubulika yavuze ko ari amahirwe kuba ingendo zarongeye gufungurwa ariko nanone ngo ibihugu bigize Umugabane wa Afurika bikwiye kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda y'uyu mugabane urebana no gufunguranira ikirere izwi nka single African Air transport.
Iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa byazamura ingano y'imirimo ihangwa ndetse n'ubuhahirane bukarushaho kuzamuka.
Umukuru w'Igihugu kandi yagaragaje ko sosiyete Rwandair ikomeje gutera intambwe ikomeye mu kwiyubaka no gutanga serivisi zinyuranye hirya no hino ku isi.
Yashimye kandi imikoranire myiza hagati y''u Rwanda na Qatar mu kwagura imikorere ya Rwandair no kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera, aho yizera ko ibi bikorwa bizarushaho kuzamura urwego rw'itwara ry'abantu n'ibintu mu kirere.
Perezida Kagame kandi yasobanuye ko gutanga ubumenyi bukenewe mu rubyiruko ari kimwe mu bizarufasha gutanga umusanzu warwo mu iterambere ryifashisha ikoranabuhanga.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru