Yanditswe Apr, 16 2022 18:41 PM | 23,878 Views
Mbere yo gusoza uruzinduko mu gihugu cya Jamaica, Perezida Kagame yitabirie ibiganiro byahuje abayobozi ba guverinoma z' u Rwanda na Jamaica, i Kingston. Iki Kiganiro cyiswe, Think Jamaica cyibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika na Caraibe.
Perezida Kagame yagaragaje ko Afrika na Caraibe bihuriye kuri byinshi bitakurwaho no kuba ibice byombi bitegeranye ku ikarita y' isi. Perezida w’u Rwanda kandi asanga hari ibyihutirwa byatuma abatuye Afurika na Caraibe barushaho kwegerana no gukorana.
Yagize ati "Icya mbere tugomba gukora ni ugushyiraho ubwo buryo no gushoboza abatuye muri Caraibe gutembera bakajya mu Rwanda cg se ibindi bice bya Afrika n'abanyafurika bakaza ino,ubwo rero tugomba kureba ikibazo cya Visa hagakurwaho iyi ntambamyi, tugashobora kubaka uru rujya n' uruza twumva ko twese dukenerana, twagirirana akamaro, hari byinshi twakora nk' ubucuruzi, 'ibindi....ariko dukeneye gushyira mu bikorwa duhereye ku by'ibanze.,mbere ya byose harimo gushyira abantu ubutumwa tuti, kuki bitashoboka ko twarushaho gukorana bya hafi!"
Perezida w' u Rwanda kandi yagaragaje ko igihugu cye cyashoboye kwiyubaka kikagera ku muvuduko utangaza benshi nyuma ya Jenoside yakorewe aAbatutsi muri 94 kubera imiyoborere iha agaciro buri wese ikanatanga amahirwe atarobanura. Aha ni na ho Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness yavuze ko u Rwnda ari icyitegererezo cy' amahanga mu kurenga inzitizi zikomeye mu budatsimburwa murangamiye iterambere.
Ati "U Rwanda ni urugero rwiza rw' igihugu cyatsinze imbogamizi n'ibibazo bigoye, kandi ibi babigezeho baguma kuba bamwe, ntekereza ko wibajije icyo rwakwigirwaho, mbere ya byose byaba ari ugucyemura amakimbirane, bivuze gahunda yo kubaka ubumwe,. mu muryango uwo ari wo wose, ntihabura ibibatandukanya, ntihabura amakimbirane, ntihabura ibintu bikomeye, ariko urugendo rwo guhuza abantu bose mu muryango, no gutuma buri umwe arangamira iterambere, ntekereza ko iri ari isomo ku bihugu byose."
Bwana Holness yongeyeho ko imiyoborere myiza ifite icyerekezo n' intego ari irindi somo rikomeye ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda. Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu birwa bya Caraibe rugamije gushimangira umubano hagati y' u Rwanda na Afrika n' ibihugu byo muri aka gace ndetse. Barbados na Jamaica ni ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth, abakuru b’ uyu muryango bikaba biteganyijwe ko bazahurira mu nama i Kigali muri Kamena uyu mwaka.
Paschal Buhura
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru