AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje ko guhabwa amafaranga kwa Afurika bitayigirira akamaro byonyine

Yanditswe Jun, 12 2020 05:34 AM | 29,096 Views



Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abagize biro y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abayobozi b’imiryango y’ubutwererane y’uturere twa Afrika n’intumwa zidasanzwe z’uyu muryango. Baganiriye ku bufatanye mu kurandura burundu icyorezo cya Covid-19. 

Perezida Kagame yagaragaje ko mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba ayoboye muri iki gihe, hakomeje gushyirwaho uburyo bwo koroshya ubuhahirane kandi hakabaho no kubungabunga ubuzima bw’abaturage, hitabwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no gushyiraho amabwiriza yo gupima abaturage mu buryo buhuriwehoze kimwe. 

Yagize ati "Mu by’ukuri mu karere ka Afrika y’iburasirazuba turacyafite utubazo duke two gukemura tutari ngombwa ko tubangamira iyi nama, ariko bizasaba ko dukomeza gukora kugira ngo habeho kumva kimwe ibyago iki cyorezo cyadukururiye n’uburyo bwo guhangana na cyo. Ndizera ko umuvandimwe wanjye perezida Uhuru Kenyatta, yumva neza icyo ndimo kuvuga. Gusa tuzakomeza kubikoraho. Dufite icyo kibazo cyo guhuza no kumva kimwe ku birebana n’iyo dukwiriye gukora. Ariko tuzakomeza kubinoza."

Yunzemo ati "Tunababajwe kandi n’urupfu rwatunguranye rwa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, ku bw’ibyo twihanganishije umuryango we n’abaturage b’u Burundi."

Perezida Kagame yanashimiye akazi karimo gukorwa n’intumwa 6 zihariye zashyizweho n’uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, asaba ko hajyaho n’abandi bantu bahagararira umugabane wa Afurika kuri iki kibazo yagaragaje nk’igikomeye. Yavuze kandi ko guha Afrika amafaranga yonyine bidahagije ngo biyigirire akamaro.

Ati "Hakwiriye gushyirwaho abandi bantu bashoboye bo guhagararira umugabane wacu kuri iki kibazo gikomeye. Gutanga ubushobozi bushingiye ku mari gusa ntabwo byonyine byagira icyo bifasha Afurika. Bikwiriye kugaragara nka zimwe mu mbaraga rusange zo gusigasira ubukungu bw’isi. Ibi biri mu nyungu za buri wese."

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko gushaka amikoro nk’ikintu cyihutirwa bidakwiriye gusimbura izindi gahunda nshya z’iterambere kandi za ngombwa zifasha kuzagera ku cyerekezo 2063, izo gahunda zikaba zirimo no kubaka urwego rw’ubuzima rutajegajega. Yijeje kandi ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo gahunda Afurika yashyizeho izafasha Afurika kubonera ku gihe imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.   





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira