Yanditswe Apr, 16 2022 21:37 PM | 22,528 Views
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Barbados, kuri uyu wa Gatandatu yahuye na Perezida w'iki gihugu, Sandra Mason.
Umukuru w'Igihugu yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, ndetse banitabira ibiganiro byahuje abandi bayobozi ku mpande zombi, aho hanashyizweho umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.
Nyuma y’ibi biganiro aba bayobozi bambi bahaye ikiganiro itangazamakuru aho bagarutse mu byaganiriye.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuze ko nubwo ibihugu by’u Rwanda bidahuje imipaka ariko hari byinshi bihuriyeho.
Yagize ati "Tugiye gushakisha inzira zihamye zatuma dutera imbere hagati y’ibihugu byacu. Kandi twishimiye kwakira Minisitiri w’Intebe mu nama ya Commonwealth itegamijwe mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka. Kandi hagendewe ku buyobozi bwawe Minisitiri w’Intebe, Barbados imaze gukora byinshi ku ruhando mpuzamahanga. Uruhare rwawe mu nama ya COP 26 ku mihindagurikire y’ikirere. Reka twubakire ku ngamba zavuye mu nama ya Afurika na Caraibe yabaye muri Nzeri umwaka ushize kugira ngo duteze imbere ingamba z'iterambere ryacu."
Minisitiri w’Intebe wa Barbados na we yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku byo u Rwanda rugezeho kugeza magingo aya. Asobanura ko u Rwanda rwakoze byinshi ari na byo igihugu cye giheraho kirushaho kuzafatanya nu Rwanda.
Ati "U Rwanda ruri ku isonga muri Afrika mu koroshya ishoramari, ibi ni ngombwa ko turushaho gufatanya nu Rwanda. Mwibuka ko ubu ari igihugu cya 2 muri Afurika kikaba icya 38 ku isi. Ibi kandi bituma twe nka Barbados twumva ko twarushaho gufatanya no kubigiraho byinshi."
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru