Yanditswe Oct, 31 2021 16:09 PM | 89,199 Views
Perezida Paul Kagame uri mu Butaliyani mu nama ya G20, yahwituriye ibihugu bikize ku gutanga amafaranga byiyemeje mu gufasha ibikennye guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, agaragaza ko u Rwanda rwamaze gushyiraho gahunda ihamye yo kubungabunga ikirere.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo Afurika atari yo nyirabayazana w'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, ariko yiteguye gutanga umusanzu mu guhangana n'iki kibazo.
Yagize ati "Umuhigo wo gukusanya miliyari 100 z'amadorali buri mwaka kugira ngo afashe ibihugu biri mu nzira y'amajyambere kubaka ubukungu butangiza ibidukikije ntabwo wahiguwe mu buryo bwuzuye, kandi nta gikorwa gifatika kiri muri icyo cyerekezo. Inama y'ibihugu 20 bikungahaye ku isi y'uyu mwaka, ni uburyo bwiza bwo kwibuka ayo masezerano."
"Dukeneye ko hajyaho gahunda y'uburyo bizashyirwa mu bikorwa. Ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi byihariye 80% by'ibyuka bihumanya ikirere kuri uyu mubumbe. Afurika siyo nyirabayazana mukuru w'ikihindagurikire y'ikirere ariko dushobora kandi tugomba kuba bamwe mu bashaka ibisubizo kandi dufite gahunda yo kubikora."
Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Imihindagurikire y'ikirere n'Ibidukkije", Perezida Paul Kagame yagaragaje ko muri Nyakanga 2021, Afurika yunze ubumwe yatangije gahunda nshya y'ibikorwa y'imyaka 5 yo kuzahura ubukungu bubungabunga ibidukikije ,hibandwa ku ngufu zisubira, urusobe rw'ibinyabuzima ndetse no gushora imari mu kubungabunga ikirere nk'inkingi ya mwamba.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho gahunda ihamye yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
"Mu Rwanda twashyizeho gahunda y'igihugu yo kubungabunga ikirere tugabanya ibyuka bihumanya ikirere bigira uruhare mu kongera ubushyuhe ku isi. Iki gikorwa kiri mu mujyo umwe n'amasezerano ya Montreal yavuguruiwe i Kigali."
"Kubahiriza aya masezerano mu buryo bwuzuye ni bimwe mu bikorwa bifatika twakora mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w'imihindagurikire y'ikirere. Ndizera ko ubwihutirwe bw'ibihe bidasanzwe by''imihindagurikire y'ikirere aribwo buzayobora ibiganiro by'inama ya COP26 izatangira ejo."
Jean Pierre Kagabo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru