Yanditswe Dec, 09 2021 16:26 PM | 61,509 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko uburezi
kuri bose ari ingenzi cyane kandi umwana akaba agomba kubakwamo imitekerereze
mizima, byose bikajyana n'uburezi bufite ireme.
Hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye ikiganiro cyavugaga ku guharanira ko abana bose bajya mu ishuri.
Ni inama iri muri gahunda yatangijwe na Qatar Foundation iyobowe na Sheikha Moza Bint Nasser.
Iyi nama yaberaga muri Qatar, yatangiye ku itariki 7 yasojwe uyu munsi. Yitabiriwe n'ibihumbi by’abafatanyabikorwa mu burezi n’abandi bahanga mu guhanga uduashya baturutse hirya no hino ku isi, bamwe bayitabiriye imbonankubone, abandi bifashisha ikoranabuhanga kugira ngo baganire kuri ejo hazaza h'uburezi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru