AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje uburyo Abanyarwanda bahanganye na Covid19

Yanditswe Nov, 05 2021 20:42 PM | 75,814 Views



Perezida Paul Kagame yavuze ko uburyo u Rwanda rwitwaye mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19, ari umusaruro w'imbuto y'ubufatanye bw'Abanyarwanda bose n'imiyoborere myiza yabibwe mu myaka ishize.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi barimo umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ingabire Assumpta, Umugenzuzi mukuru w'imari ya leta Kamuhire Alex ndetse na DCGP Rose Muhisoni, komiseri mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa, RCS.

Nubwo u Rwanda rugihanganye n'icyorezo cya COVID19, uyu muhango wabereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko wabaye mu buryo bw'imbonankubone witabirwa n'abayobozi batandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo u Rwanda rwitwaye mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo, ari umusaruro w'imbuto yabibwe mu myaka ishize asaba abayobozi barahiye gukomereza muri uwo murongo.

Umukuru w'igihugu yagaragaje kandi inkingo zizakomeza gutangwa kugira ngo igihugu gikomeze kubaka ubudahangarwa bwo guhangana na COVID19, ariko ashimangira ko akarusho ariko u Rwanda rugiye gutangira kwikorera inkingo z'indwara zinyuranye.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ingabire Assumpta asimbuye kuri uwo mwanya Nyirarukundo Ignatienne wahawe indi mirimo mu biro bya minisitiri w'intebe, naho Umugenzuzi mukuru w'imari ya leta Kamuhire Alex asimbuye Obadiah Biraro wushije ikivi cye, mu gihe DCGP Rose Muhisoni, komiseri mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa, RCS, asimbuye Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n'imari.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama