Yanditswe Dec, 18 2021 16:38 PM | 42,118 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko amahoro n’umutekano ndetse n’imiyoborere myiza byabaye ishingiro ry’inzira y’impinduka ku iterambere ry’u Rwanda n’Afurika muri rusange.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama y’iminsi ibiri ibera mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Turukiya wa Istanbul.
Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ihuje abayobozi bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Afrika na Turukiya.
Ni inama yiga ku bufatanye bw’impande zombi cyane cyane iterambere ry’ubukungu,umutekano n’ibindi.
Perezida wa Repulika Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma b’Afurika 40 bitabiriye iyi nama.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko amahoro n’umutekano bikomeje kuba ishingiro ry’impinduka zikomeje kugaragara mu iterambere ry’Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko
Yagize ati “Icya mbere amahoro n’umutekano nkuko byasobanuwe n’umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika ndetse n’imiyoborere byabaye ishingiro ry’impinduka kuri twese. U Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo rufatanije n’ibindi bihugu bya Afurika gukora uko rushoboye kugira ngo ituze n’umutekano bisugire ku mugabane wacu.”
Yunzemo ati “Icya kabiri, icyorezo cya Covid-19 cyatweretse akamaro ko kubaka inzego z’ubuzima zihamye kandi kuri ibyo na byo Afrika birayireba.”
Perezida Kagame yavuze ko uburezi bukomeje kuba ku isonga muri Afurika bishingiye ku ku ngamba zijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Sylivanus Karemera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru