AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’urubyiruko mu kuvugurura ubuhinzi muri Afurika

Yanditswe Sep, 11 2020 08:18 AM | 142,457 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba urubyiruko rwa Afurika kurushaho kwitabira ubuhinzi kandi rukabukora mu buryo bugezweho kugira ngo uyu mugabane wihaze mu biribwa kandi urwo rwego rube umusingi w’iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika, inama izwi nka African Green Revolution Forum.

Ni ikiganiro cyaranzwe no kungurana ibitekerezo n’inama mu rwego rwo gushakira hamwe icyakorwa ngo ubuhinzi bwo ku mugabane wa Afurika butere imbere ariko cyane cyane bigizwemo uruhare n’urubyiruko.

Aha Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko kugira ngo uru rwego rube umusemburo w’impinduramatwara mu bukungu bw’uyu mugabane, ari ngombwa kongera ishoramari mu iterambere ry’ubuhinzi ariko nanone urubyiruko rukabigiramo uruhare rugaragara.

Yagize ati “Amahirwe ari mu buhinzi kuri uyu mugabane wacu ni menshi. Dukwiye kongera ishoramari tubushyiramo kugira ngo n’umusaruro wiyongere bitewe n’ibyo twashoyemo. Aho rero harimo kongera ibikorwa remezo ndetse no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi ariko cyane cyane mu bice by’imijyi aho amasoko y’ibiribwa akomeje kwaguka, kandi ibyo binafasha mu kongera uburumbuke mu byaro. Icyo tubifuzaho ni ubushake n’imyumvire yo guhanga ibishya kugira ngo ubuhinzi bushobore kuba umusingi w’impinduramatwara mu bukungu bwa Afurika.”

Kugeza ubu umugabane wa Afurika utarabasha kwihaza mu biribwa uko bikwiye nyamara ari wo uza ku isonga mu kugira ubwiyongere bw’abaturage kurusha indi migabane, nk’aho abatuye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biyongera ku gipimo cyiri hafi kuri 3% buri mwaka.

Aho ni na ho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi AGRA,Hailemariam Desalegn, ahera avuga ko ayo amahirwe akomeye mu guhangana n’ibindi bibazo birimo n’icy’ubushomeri ku rubyiruko rwa Afurika.

Ati « Ukuri ni uko urubyiruko rwinshi rwa Afurika rwugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri. Muri 2035, ni ukuvuga mu myaka 15 iri imbere, Afurika irasabwa guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni 350 tugendeye ku mibare ya Banki y’Isi. Birumvikana rero ko mu buhinzi hari amahirwe akomeye yo guhanga imirimo. Icyakora ntabwo Urubyiruko rwa Afurika rurabona neza ubuhinzi nk’amahirwe  yababyarira inyungu akanatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza. » 

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bagaragaza ko igishoro ndetse n’imbuto zihenze bikiri imbogamizi ku bakora ubuhinzi na bagenzi babo bifuza kubwinjiramo, bityo bagasaba Leta n’abikorera gufatanya izo nzitizi zikavaho.

Ndayizigiye Emmanuel yagize ati “Tudahereye ku mbuto nziza nta n’ubwo twagera ku musaruro mwiza. Ntabwo mushobora kwiyumvisha uburyo tugikura imbuto nyinshi mu mahanga kandi ubundi ayo yari amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika bakabaye bakora izo mbuto natwe tukababera isoko. Nko mu minsi ishize twakundaga kuvana mu mahanga imbuto z’inkeri ariko ikilo kimwe gusa wasangaga tukigura hafi ibihumbi bibiri by’amadorali!”

Yunike phiri wo muri Zambiya yagize ati “Njyewe imbogamizi mbona inakomeye cyane mu buhinzi cyane cyane kuri twebwe urubyiruko, ni ikibazo cy’imari. Turasaba guhabwa inguzanyo ariko tugasabwa ingwate kugira ngo banki ziduhe amafaranga! Abahinzi benshi bato cyane cyane urubyiruko usanga ari abantu bacikirije amashuri n’abarangije amasomo yabo, bose badashobora kubona ingwate. Bityo rero nsanga icyo ari ikintu cy’ingenzi kigomba kubanza gukemuka kugira ngo urubyiruko rurusheho kwitabira ubuhinzi.” 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ntahakana ko izo mbogamizi zigihari, ariko agashimangira ko hari ibyatangiye gukorwa mu rwego rwo kubivugutira umuti urambye.

Ati “Mu cyerekezo cyacu turifuza kuvugurura ubuhinzi bwacu bukareka kuba ubwa gakondo ahubwo bukaba ubuhinzi bukorwa mu buryo bugezweho kandi bushingiye ku bumenyi, tugashobora kwihaza mu biribwa n’imirire iboneye, tukabwongerera agaciro kandi bugatanga umusanzu ukomeye mu bukungu bwacu. Uretse kandi gushyiraho gahunda na politiki zituma haboneka ibikorwa remezo bikenewe, tunashyigikira ubushakashatsi kandi ibyo ni ibintu uzasanga hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane nubwo buri gihugu gifite ibyo kitaho kurusha ibindi, ariko ibyo tubihuriyeho. Twashyizeho kandi gahunda zo kuzamura imibereho myiza ndetse n’uburyo bwo guhangana n’ibiza cyane cyane ibiterwa n’imihindagurikire y’ikirere, tunashyira imbaraga mu gufasha abahinzi kugera ku mari n’inguzanyo.”

Ikiganiro cyahuje Perezida Paul Kagame n’urubyiruko rwo hirya no hino ku mugabane wa Afurika kikaba cyari gifite intego yo gushakira hamwe uburyo urubyiruko rwarushaho kugira uruhare mu buhinzi kuri uyu mugabane nka kimwe mu bisubizo ku mirire mibi no kutihaza mu biribwa ku bawutuye.


Assumpata Uwamariya wo mu Karere ka Rubavu ari mu murima we (Ifoto: Jean Bizimana)

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage