AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragarije amahanga imabaraga z’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe Jan, 15 2020 10:50 AM | 1,604 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kubaka  iterambere rirambye kandi ridafite uwo riheza ari imwe mu nkingi za mwamba zisobanura icyerekezo cy'u Rwanda rushya.

Ibi ni bimwe yagarutseho mu kiganiro yatangiye mu murwa mukuru wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu wa Abu Dhabi kuri uyu wa Kabiri.

Iki kiganiro cyibanze ahanini ku hazaza h’iterambere rirambye aho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekanye inyungu z'ishyirwaho rya politiki y'ubukungu buganisha ku iterambere ridafite uwo riheza ndetse no kubungabunga ibidukikije,urugendo rwatangiye mu Rwanda mu myaka 15 ishize.

Ati “Nkuhaye urugero, ni uko twahereye ahantu amashyamba yacu hafi ya yose bari barayatemye bashaka inkwi cyangwa n' ibindi bikoresho byavaga mu biti,urabyumva ntabwo byari gusa abaturage bari batangiye kumva ikibazo  ndetse bakanabigaragaza, bituma dutangiza gahunda yo gutera ibiti ,mu gihe gito twari tumaze  duteye ibiti hafi 10% by'amashyamba yacu yari yongeye kumera.

Usibye gahunda yo gutera ibiti, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko hagombaga gufatwa izindi ngamba zikomeye harimo no guca  ikoreshwa ry'amashashi mu nyungu z'ibidukikije ndetse n’ejo hazaza h'abaturage.

Yagize ati “Abantu bibazaga ikizakoreshwa igihe amashashi yaciwe mu gihugu, gusa ndabamenyesha ko ibi byatanze amahirwe mu rwego rw' ubukungu kuko abantu babonye amahirwe y'ishoramari yo gukora ibyo gupfunyikiramo bisimbura amashashi ,ubu tukaba tugeze ku rwego rwo guca ibipfunyikirwamo bikoresha rimwe ariko bikoze muri palasitiki.”

Perezida Paul Kagame agaragaza kandi yashimangiye ko nta politiki ishobora kuramba  igihe cyose itubakiye ku baturage.

Ati “Icyo twakoze ni ukugaragaza ko hari ibintu dushobora gukora mu bushobozi bwacu kandi tugakora ikinyuranyo mu byo dukora, tukibaza tuti ‘ese ni ngombwa ko abaterankunga baduha amafaranga kugira ngo dukore u isuku yacu? Twasanze twabyikorera, tukabungabunga ibidukikije bityo tugakora ikinyuranyo, tugakora ikintu gishya, ikintu cyiza kurushaho, kandi ibi ni ibintu byamaze kwinjira mu buzima bw' abaturage bwa buri munsi.”

Ku bijyanye n' imiturire mu mijyi, Perezida wa Repubulika yavuze ko hashyizweho ingamba zihamye kdi zigaragaza umusaruro,  kuva aho hagiriyeho gahunda yo guteza imbere imijyi 6 yunganira Umurwa Mukuru w’u Rwanda wa Kigali.


Eddy SABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama