Perezida Kagame yageze muri Angola mu nama y'abakuru b'ibihugu 4

AGEZWEHO


Perezida Kagame yageze muri Angola mu nama y'abakuru b'ibihugu 4

Yanditswe July, 12 2019 at 12:20 PMPerezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, yageze i Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola, akaba yitabiriye inama imuhuza na bagenzi be, barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse na João Lourenço wa Angola.

Ni inama iba kuri uyu wa Gatanu, ikaba intego yayo ari iyo kwiga ku mutekano ndetse n'ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo.

Urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Angola, kuri uyu wa Kane rwatangaje ko iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola.

Iyi nama ibaye nyuma y'aho u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Angola bisinye amasezerano agamije gufatanya mu kurwanya imitwe y'inyeshyamba yitwaje intwaro zihungabanya umutekano mu karere.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, aho Perezida Kagame na mugenzi we Angola bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi. 

Mu minsi ishize Perezida Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kurandura imitwe ihungabanya umutekano mu karere, kandi ngo bibaye ngombwa u Rwanda rwatanga inkunga muri iki gikorwa kuko iyi mitwe ibangamiye umutekano w’ibihugu bigize akarere kose.

Perezida yashimangiye ko u Rwanda atari ikirwa kuko rufatanya n'ibihugu by'amahanga mu gushaka icyatuma haba iterambere rihuriweho by'umwihariko ku mugabane wa Afrika.
Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida Kagame yatangije ibikorwa by’iserukiramuco ry’umukino wa Ba

Perezida Kagame yatanze miliyoni zirenga 460 mu kigega Nyafurika gifasha abagore

Perezida Kagame yunamiye intwari z'Igihugu (Amafoto)

Abambasaderi 10 bashyikirije Perezida Kagame inyandiko zibemerera guhagararira i

Perezida Kagame yagaragarije amahanga imabaraga z’u Rwanda mu kubungabunga

President Kagame urges security forces to maintain professional, patriotic value