Yanditswe Sep, 23 2019 09:53 AM | 8,686 Views
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye imirimo y'Inteko Rsange ya 74 y'Umuryango
w'Ababimbye.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bitangaza ko ku wa Kabiri tariki 24
Nzeri, Perezida Kagame azavugira ijambo muri iyo Nteko Rusange ifite isanganyamatsiko igira iti "Guhuriza
hamwe imbaraga mu kurandura
ubukene,guteza imbere ireme ry'uburezi no kubungabunga ikirere .
Aha i New York Perezida Kagame yabonanye n'abagize Inteko y'Abajyanama be ndetse n'aba guverinoma y'u Rwanda muri rusange Presidential Advisory Council, PAC, mu magambo ahinnye y'Icyongereza. Ni inteko igizwe n'Abanyarwanda ndetse n'impuguke mpuzamahanga.
Abagize iri tsinda bagaragazaga akanyamuneza mu maso,Umukuru w'Igihugu yabashimiye akazi keza bakora kandi agaragaza ko ibi bifite uruhare rukomeye mu mpinduka zikomeje kuba mu Rwanda.
Umukuru w'Igihugu yababwiye ko inkuru yo kwiyubaka k'u Rwanda yamenyekanye imbere mu gihugu no hanze yacyo bayifatanyije n'Abanyarwanda, abo yashimangiye ko bishimiye ndetse akongeraho ko uwaba abishidikanye yagenda akababaza.
Perezida Kagame yavuze ko imibare igaragaza ibimaze kubakwa mu Rwanda yivugira kandi yubakiye ku bintu byinshi.
Yongeye ho ko igishimishije ari uko ibintu birushaho kugenda neza no mu gihe hirya no hino ku isi bitoroshye.Yashimangiye ko ibi byose bituruka ku bufatanye, ubucuti, gukora cyane ndetse no kutanamuka kw'Abanyarwanda ubwabo.
Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 23 Nzeri,Perezida Kagame azitabira inama yo ku rwego rwo hejuru iziga kuri gahunda y'ubuvuzi kuri bose,ndetse akazavuga ijambo ubwo hazaba hatangizwa inama ku ngamba zo kubungabunga ikirere mu rwego rw'umuryango w'abibumbye.
Inkuru mu mashusho
Jean Pierre KAGABO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru