Yanditswe Nov, 23 2024 19:18 PM | 6,878 Views
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, asimbuye Dushimimana Lambert wayoboraga iyi ntara kuva muri Nzeri 2023.
Intara y'Iburengerazuba ikomeje kugaragaramo impinduka mu nzego zitandukanye, ni nyuma y'aho tariki 15 uku Kwezi, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Niragire Théophile ndetse na Perezida w'Inama Njyanama y'aka Karere, Dusingize Donatha beguye ku nshingano zabo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi idasanzwe yateranye yahise yemeza ubwegure bwabo.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Patrice Mugenzi yatangarije Radio Rwanda ko aba bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.
Yagize ati “Abo bayobozi uko ari batatu beguye ku bwende bwabo nk’uko babyanditse kandi nta n’igitangaza kirimo kuko si ubwa mbere, si n’ubwa nyuma kuba abayobozi bumva ko batagishoboye gushyira mu bikorwa inshingano batorewe cyangwa se bahawe. Iyo wumva ko utabishoboye ni byiza kwegura."
Minisitiri Dr Mugenzi yavuze ko nta byacitse yabaye muri Karongi, ahubwo icyabaye ari uko abo bayobozi beguye bifuje ko serivisi zihabwa abaturage zikomeza ariko bo bakaba babonye ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari baratorewe.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi mu Karere ka Rusizi, haravugwa ubwegure bwa Meya w'aka Karere, Dr Anicet Kibiriga, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie ndetse n'Umujyanama ushinzwe Inama y'Igihugu y'Abagore, Niyonsaba Jeanne D'arc.
James Habimana
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru