AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bigize G20 gushora imari mu Rwanda

Yanditswe Nov, 19 2019 18:04 PM | 14,360 Views



Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga kuba ibigo bikomeye byo mu bihugu byateye imbere bikomeje kwitabira ishoramari ku mugabane wa Afurika ari ikimenyetso cy' intambwe imaze guterwa n' uyu mugabane mu kubaka ubukungu bwizewe. 

Ibi yabivugiye mu nama ihuza abayobozi b' ibihugu 20 bikize ku isi (G20) n' ab’ibihugu bya Afurika biri muri gahunda izwi nka Compact with Africa ibera i Berlin mu Budage.

Ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika bifite ubukungu bwihuta biri mu murwa mukuru w' u Budage, Berlin aho baganira n' abagenzi babo bo mu bihugu 20 bikize ku isi mu ihuriro rizwi nka G20 Compact with Afurika. 

U Rwanda ni kimwe muri ibi bihugu bya Afurika bigize iyi gahunda yatangijwe muri 2017. 

Abasesengura ibya politiki bemeza ko kuba u Rwanda rutumirwa kenshi muri G20 ndetse rukaba ruri muri iri huriro bifite igisobanuro mu isura rufite ku ruhando mpuzamahanga.

Dr Havugimana Emmanuel agaragaza impamvu abona zituma u Rwanda rutumirwa mu nama nk’izo zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati "Ni igihugu gito, gituwe n' abaturage benshi b' abahanga, gifite ubuyobozi bwiza, kandi noneho amateka twanyuzemo mu 1994, abantu bakaza aho igihugu cyari kigeze, gisa nk' aho cyazimanganye ku ikarita y' isi, nyuma y' imyaka 25 kikaba gitangiye kuba intanga rugero muri izo ngero nagiye ntanga, bituma n' abazungu bavuga bati bariya bantu, ibanga ryabo ni irihe!? Reka duhure na bo, ni yo mpamvu HE bamutumira muri G20 akagenda agatanga ibitekerezo bye bakamutega amatwi, burya ni uko batabivugira ahabona ariko baravuga bati uyu muntu ni umuhanga, niko basigara babibwirana buriya."

Na ho umusesenguzi Tombola Gustave we yagize ati  "Barashaka kumva, bati byagenze bite, kugira ngo Volkswagen yumve ko yajya mu Rwanda. Impamvu yabyo. Zirahari, hari umutekano mu gihugu, kandi na byo, security ni kimwe mu bibazo G20 igomba kwigaho, kuko security, ifasha mu iterambere ry' ubukungu."

Iri huriro rigamije gushishikariza abashoramari bo mu bihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi gushora imari ku mugabane wa Afurika, hagaragazwa amahirwe atandukanye ari kuri uyu mugabane. 

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga byamaze gushora imari kuri uyu mugabane ukungahaye ku mutungo kamere ndetse utuwe na miliyari 1 na miliyoni zisaga 200 z' abaturage.

Mu ijambo rye ku bitabiriye iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ubufatanye hagati ya G20 n' ibihugu bya Afurika mu kureshya abashoramari, aho yatanze ingero rw' ibishoboka muri Afrika ashingiye ku byagezweho mu Rwanda.

Yagize ati "Urugero ni ubufatanye u Rwanda rwagiranye na Volkswagen, Siemens na yo ubu na yo yamaze kuza kimwe na ACP.  Bigaragaza ubukungu bushikamye bw' umugabane wacu, mu bihugu bitandukanye, ndetse amavugurura yagiye akorwa mu koroshya ubucuruzi, kandi ibi birimo gutanga umusaruro w' ibyagezweho, turifuza rero gukomeza kubona ishoramari ryisumbuyeho riturutse mu Budage, mu Burayi, no muri G20 muri ubu bufatanye bwubatswe, ubwo rero ndifuza gushimira Volkswagen ku bufatanye dufitanye bugaragaza ibishobora muri Afrika.,"

Perezida wa Repubulika avuga ko u Rwanda n' ubwo ari igihugu gito ku buso, ariko gifite icyerekezo cyagutse mu iterambere. 

Kuri Dr Havugimana na Dr Tombola, Afurika mu mahuriro n' inama nk' izi igomba kujyana ijwi rimwe kandi ikareshya ishoramari rifitiye inyungu impande zombi kandi mu bwubahane.

Ibihugu bya Afurika biri mu ihuriro Compact with Africa mu bufatanye na G20, ni Benin, Misiri,  Cote d' Ivoire, Ethiopia, Ghana, u Rwanda, Senegal, Burkina Fasso, Ghana, Guinea, Togo na Tunisia.

Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira