AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ibihugu bikize byasabwe kongera inkunga yabyo mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe

Yanditswe May, 17 2022 15:15 PM | 60,510 Views



Perezida Paul Kagame arahamagarira ibihugu bikize kongera inkunga bigenera ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuko icyo kibazo gikomeje kugira ingaruka zikomeye kuri Afurika kandi uruhare rw’uyu mugabane mu guhumanya ikirere cy’Isi rutageze no kuri 5%.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga ku birebana no kugeza kuri bose ingufu zihendutse kandi zirambye.

Kugeza ku batuye Isi bose ingufu zirimo iz’amashanyarazi ndetse n’izo gutekesha nka gaz bikubiye mu ntego ya karindwi mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Kuva kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Convention Center, hatangiye inama y’iminsi 3 y’ihuriro mpuzamahanga rirebera hamwe aho Isi igeze yesa uwo muhigo n’icyakorwa ngo ugerweho bitarenze mu mwaka wa 2030.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida Kagame yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyakomye mu nkora umuvuduko Isi yari iriho mu kwesa uwo muhigo kuko kugeza magingo aya muri Afurika hakiri abasaga 40% batagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati "Mu myaka 10 ishize hari intambwe ikomeye yatewe mu kwesa umuhigo wa 7 w’intego z’iterambere rirambye ku birebana n’ingufu zihendutse kandi zidahumanya ikirere kuri bose. Nubwo bimeze bityo ariko icyorezo cya COVID19 cyasubije inyuma ibyari bimaze kugerwaho. Uyu munsi muri Afurika abarenga miliyoni 500 ntibagerwaho n’amashanyarazi. Iri bura ry’ingufu z’amashanyarazi rihuriranye n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mugabane wacu. Kwimukira ku ngufu zisubira ni ingenzi ari yo mpamvu gushyiraho uburyo bwo kureshya ishoramari mu rwego rw’ingufu zirambye ari ingirakamaro."

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres wagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga, yasabye ibihugu byose kuyoboka ikoreshwa ry’ingufu zisubira zidahumanya ikirere kuko uretse kurengera Isi n’abayituye ikoreshwa ry’izo ngufu ritanga imirimo ikubye incuro 3 itangwa n’ingufu zihumanya ikirere. 

Yibukije kandi ibihugu bikize gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

"Kuziba icyuho mu bagerwaho n’ingufu no gushyira iherezo ku kibazo cy’ingufu zidahagije ni ingenzi mu kwesa umuhigo w’intego z’iterambere rirambye. Ni ingenzi kandi mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Kugirango duhagarike ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’Isi ku gipimo cya dogere celcius 1.5 dukeneye mu buryo bwihuse gukwirakwiza hose ingufu zisubira kandi tukavugurura uko zikorwa."

"Ibihugu byateye imbere kubahiriza ibyo byiyemeje bigatanga miliyari 100 z’amadorali buri mwaka mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Twese hamwe mureke dushyire imbere gahunda zibungabunga ubuzima bw’abantu n’umubumbe wacu twubake ingufu z’ahazaza nziza, zirambye kandi zigera kuri bose."

Iyi nama ibaye mu gihe hirya no hino ku Isi ibihugu biri muri gahunda zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19. Ni icyorezo cyaje kiyongera ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe nayo itoroheye Isi na Afurika by’umwihariko.

Aha ni naho Perezida Kagame yahereye maze yunga mu ry’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, maze asaba ibihugu bikize kongera inkunga bigenera ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.  

Ati "Hamwe no kwinjiza iby’ingufu zirambye muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID19, dushobora kwihutisha ibijyanye no kwimukira ku ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije. Ariko ibyo bigomba gukorwa neza nta busumbane. Ibyo bivuze ko hagomba kwitabwa ku cyerekezo cy’iterambere Afurika ishyize imbere kugirango hatagira n’umwe usigara inyuma."

 "Ni nako kandi ibihugu bikize bigomba kongera inkunga bigenera ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu murongo w’amasezerano mpuzamahanga. Afurika ntiyakwikorera uwo mutwaro yonyine kubera ko imyuka yohereza mu kirere atari yo yatumye habaho imihindagurikire y’ibihe. Ariko nanone uko byamera kose Afurika iri mu bagomba gushaka igisubizo."

Abasaga 1 500 baturutse hirya no hino ku Isi nibo bitabiriye iyi nama imbonankubone mu gihe ababarirwa muri 500 bayitabiriye bifashishije ikoranabuhanga. U Rwanda rukaba ari cyo gihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iyi nama ku ncuro yayo ya mbere ibereye kuri uyu mugabane.

Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira