Yanditswe Nov, 14 2016 10:54 AM | 2,044 Views
I Kigali hatangiye inama y'inteko rusange y'ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi ihuriyemo abahanga mu by'ubumenyi n'abashakashatsi babarirwa muri 300 baturutse mu bihugu bisaga 50 byo hirya no hino ku isi.
Muri iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na prezida wa republika Paul Kagame, yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Africa. Perezida Kagame na we kandi yahaye ibihembo n’imidari y’ishimwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere harimo n'umunyarwanda prof. Jean Bosco Gahutu.
Mu ijambo perezida wa republika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yagarutse kuri kiriya gihembo yahawe, aho yemeje ko ari icy'abanyarwanda bose bakoze cyane kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu.
Yanatangaje ko kuva kera, abantu bagiye bifashisha ubumenyi kugirango bagere ku bisubizo by'ibibazo babaga bafite ashima n'akazi gakorwa n'aba bahanga n'abashakashatsi, ko gushakira ibisubizo bifatika ku bibazo by'umuryango, bikageza ku iterambere ry'abatuye isi.
Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi, TWAS, gifite intego yo guteza imbere ubumenyi n'ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Inkuru yose mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru