Yanditswe May, 16 2023 15:25 PM | 70,929 Views
Perezida Kagame aratangaza ko u Rwanda rwanze guheranwa n’ibibazo rwanyuzemo kuko ngo ibibazo wahura nabyo uko byaba bimeze kose udakwiye kwemera guhera hasi, ahubwo ko ushaka inzira yo kongera kubyutsa umutwe.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishami ryayo ryigisha ubucuruzi n’ishoramari.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku miyoborere cyabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, kuwa Mbere ubwo Perezida yakiraga iryo tsinda ry’abanyeshuri ba Harvard bari mu Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rwasenyutse ku buryo buri wese yibazaga niba ruzongera kuba igihugu kikiyubaka kuburyo na bamwe mu banyarwanda ubwabo babyibazaga.
Aha yavuze ko iyo watangiye kwibaza ibyo bibazo byose igikurikiraho ari ukwiyemeza ko udakwiye kwemera guheranwa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko agaciro ari ko kayobora buri muturage na wawundi utazi neza ko afite ako gaciro, ariko niko gatuma akomeza guhatana.
Yongeyeho ko hari ibintu by’ingenzi bigomba kugufasha muri urwo rugendo birimo uburenganzira bwo kujya ku ishuli, kuba ushobora kwivuza, kubona ibiribwa, gukora ubushabitsi cyangwa ubucuruzi, gutekereza kandi ugatanga umusaruro mu byo wikorera no mu byo ukorana n’abandi mu gihugu.
Agaruka ku miyoborere Perezida yashimangiye ko icy’ingenzi ku muyobozi ari ugukorana na buri wese mu bo ayobora cyane cyane abaturage.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru