AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahaye abanyeshuri bo muri Havard amasomo ku budaheranwa bw'u Rwanda

Yanditswe May, 16 2023 15:25 PM | 70,738 Views



Perezida Kagame aratangaza ko u Rwanda rwanze guheranwa n’ibibazo rwanyuzemo kuko ngo ibibazo wahura nabyo uko byaba bimeze kose udakwiye kwemera guhera hasi, ahubwo ko ushaka inzira yo kongera kubyutsa umutwe.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishami ryayo ryigisha ubucuruzi n’ishoramari.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku miyoborere cyabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, kuwa Mbere ubwo Perezida yakiraga iryo tsinda ry’abanyeshuri ba Harvard bari mu Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rwasenyutse ku buryo buri wese yibazaga niba ruzongera kuba igihugu kikiyubaka kuburyo na bamwe mu banyarwanda ubwabo babyibazaga.

Aha yavuze ko iyo watangiye kwibaza ibyo bibazo byose igikurikiraho ari ukwiyemeza ko udakwiye kwemera guheranwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko agaciro ari ko kayobora buri muturage na wawundi utazi neza ko afite ako gaciro, ariko niko gatuma akomeza guhatana.

Yongeyeho ko hari ibintu by’ingenzi bigomba kugufasha muri urwo rugendo birimo uburenganzira bwo kujya ku ishuli, kuba ushobora kwivuza, kubona ibiribwa, gukora ubushabitsi cyangwa ubucuruzi, gutekereza kandi ugatanga umusaruro mu byo wikorera no mu byo ukorana n’abandi mu gihugu.

Agaruka ku miyoborere Perezida yashimangiye ko icy’ingenzi ku muyobozi ari ugukorana na buri wese mu bo ayobora cyane cyane abaturage.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF