Yanditswe Feb, 07 2021 19:39 PM | 20,045 Views
Perezida wa
Repubulika Paul Kagame arasaba ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi,
kubakira ku musaruro mwiza yagize mu marushanwa ya CHAN ikazibukira imyitwarire
idahwitse ishobora gusubiza inyuma intambwe imaze kugeraho.
Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku bagize iyi kipe ubwo yahuraga nabo kuri iki Cyumweru.
Iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abagize ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru cyabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho iyi kipe ikunda gukorera umwiherero mu gihe yitegura amarushanwa mpuzamahanga.
Ni ikipe y’Amavubi yagarukiye muri kimwe cya kane cy’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu bya Afrika agizwe n’abakinnyi b’ama clubs y’imbere mu bihugu. Mu mikino 4 Amavubi yakinnye muri iryo rushanwa, yanganyije 2, atsinda umwe anatsindwa undi, umusaruro Perezida Paul Kagame asanga atari mubi.
Ku ruhande rw’abakinnyi, abatoza n’abandi bagize ikipe y’igihugu Amavubi, ngo impanuro z’umukuru w’igihugu ziri mu byabateye akanyabugabo kugirango babashe kwitwara neza muri CHAN.
Minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju Mimosa we avuga ko gutegura abakinnyi hakiri kare kandi bigahera mu bakiri bato biri mu byo iyi minisiteri ishyize imbere kugirango Amavubi arusheho gutanga umusaruro.
Ku rundi ruhande ariko Perezida Paul Kagame asaba abakina mu ikipe y’igihugu kubakira ku kinyabupfura n’imyitwarire myiza, gukora cyane no kwigirira icyizere aho kurangazwa n’amarozi yakunze kuvugwa mu mupira wo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Abakunzi ba siporo, basanga umwanya umukuru w’igihugu yageneye ikipe y’igihugu Amavubi ushimangira ubushake afite bwo guteza imbere siporo nyuma yaho mu mpera za 2019 ashyizeho Minisiteri ya Siporo ukwayo igatandukanywa n’iy’urubyiruko n’umuco.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru