Yanditswe Nov, 09 2016 15:57 PM | 3,611 Views
President wa Republika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Donald Trump watsinze mu matora yo gihitamo uzayobora iki gihugu cya leta z’unze ubumwe z’america
Aho President Kagame yavuze ko intsinzi ya Trump yayiharaniye koko, akaba ari naho yatangarije ko yizeye ubuyobozi bushya bwa leta z’unze ubumwe z’america n’urwanda bizaguma mu mubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi
Uyu Donald trump akaba yatsinze mu amatora y'umukuru w'igihugu muri leta zunze ubumwe z'Amerika, atsinze Hillary Clinton wahabwaga amahirwe kubera amateka ye y'igihe kirekire muri politiki ya Amerika.
Trump yatsinze ku majwi 276 kuri 215 ya Hillary Clinton, mu gihe hari hakeneye 270 gusa.
Nyuma y'iyi ntsinzi Hillary Clinton yahise ahamagara Trump amushimira.
Iyi ntsinzi ikimara gutangazwa, Donald Trump nawe yemeje ko yavuganye ku murongo wa telephone na Hillary Clinton anamushimira ku buryo yitwaye mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Mw’ijambo Donald Trump yatanze akimara gutangarizwa ko ariwe watsinze yabaye nk'uca amarenga kuri politiki mpuzamahanga hagati ya USA n'ibindi bihugu kuko yavuze ko leta zunze ubumwe za Amerika ziteguye gukomeza guharanira inyungu zayo ariko kandi zikaba ziteguye kubana n'igihugu kizemera kujyana n'umurongo iki gihugu cy'igihanganye ku isi kigenderaho.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru