AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahaye ubutumwa Donald Trump kw'itorwa rye nka Perezida wa USA

Yanditswe Nov, 09 2016 15:57 PM | 3,611 Views



President wa Republika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye  Donald Trump watsinze mu matora yo gihitamo uzayobora iki gihugu cya leta z’unze ubumwe z’america

Aho President Kagame yavuze ko intsinzi ya Trump yayiharaniye koko, akaba ari naho yatangarije ko yizeye ubuyobozi  bushya bwa leta z’unze ubumwe z’america n’urwanda bizaguma mu mubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi

Uyu Donald trump akaba yatsinze mu amatora y'umukuru w'igihugu muri leta zunze ubumwe z'Amerika, atsinze Hillary Clinton wahabwaga amahirwe kubera amateka ye y'igihe kirekire muri politiki ya Amerika.

Trump yatsinze ku majwi 276 kuri 215 ya Hillary Clinton, mu gihe hari hakeneye 270 gusa.

Nyuma y'iyi ntsinzi Hillary Clinton yahise ahamagara Trump amushimira.

Iyi ntsinzi ikimara gutangazwa, Donald Trump nawe yemeje ko yavuganye ku murongo wa telephone na Hillary Clinton anamushimira ku buryo yitwaye mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mw’ijambo Donald Trump yatanze akimara gutangarizwa ko ariwe watsinze yabaye nk'uca amarenga kuri politiki mpuzamahanga hagati ya USA n'ibindi bihugu kuko yavuze ko leta zunze ubumwe za Amerika ziteguye gukomeza guharanira inyungu zayo ariko kandi zikaba ziteguye kubana n'igihugu kizemera kujyana n'umurongo iki gihugu cy'igihanganye ku isi kigenderaho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira