AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriwe mu nama ya COP22 iri kubera muri Morocco

Yanditswe Nov, 15 2016 14:21 PM | 2,051 Views



Perezida wa republika Paul Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame bari i Marrakesh muri Maroc aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe yiswe COP 22.

Iyo nama Perezida Kagame na Madamu bitabiriye, ni igice kimwe mu bigize COP 22 yatangiye kuwa 7 Ugushyingo ikazasozwa kuwa 18 Ugushyingo. Irimo kubera ahitwa Bab Ighli, mu Mujyi wa Marrakech, ho muri Morocco.

Perezida Kagame araba ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu basaga 10, mu nama iza kubahuza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, hakaba hitezwe ko bazungurana ibitekerezo ku kuntu hajya haboneka miliyari 100 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu kurwana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umwami wa Morocco Mohammed VI n'umunyabanga w'umuryano w'abibumbye Ban Ki-moon ni bamwe mu bayobozi bakiriye Perezida Paul Kagame mu nama yiswe Cop22 iri kubera muri Marrakech

Urugendo rwa Perezida Kagame muri Moroc ruje rukurikira urwo yaherukagamo muri icyo gihugu, ndetse n’urwo Umwami wa Maroc Mohammed VI aherutse kugirira mu Rwanda, zose zikaba zari zigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira