Yanditswe Nov, 07 2021 15:23 PM | 53,500 Views
Kuri
iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Howard G. Buffett,
bagirana ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga Umuryango Howard G.
Buffett Foundation ufatanyamo na Guverinoma y’u Rwanda.
Uyu ni Munyamerika w’umuherwe, azwi cyane mu gufasha u Rwanda kwigira, binyuze mu guteza imbere ubuhinzi no guteza imbere ubumenyi mu buhinzi mu Rwanda.
Abinyujije mu muryango yashinze, Buffet azwi mu bikorwa byo kuhira imyaka ku butaka bunini muri Nasho mu Karere ka Kirehe n’ishuri ry’ubumenyingiro mu by’ubuhinzi rya Karama mu Karere ka Bugesera.
Muri Werurwe umwaka ushize, Perezida Kagame yatashye umushinga wo kuhira imyaka (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe.
Uyu mushinga ukaba waratewe inkunga na Howard G. Buffett.
Mu ijambo rye, Howard G. Buffett nyiri uwo mushinga, yashimiye Perezida Kagame kubera ubufatanye adahwema kugaragaza mu gufasha no guteza imbere Abanyarwanda.
Yanashimiye n’izindi nzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Akarere ka Kirehe n’izindi nzego zatanze ubufasha kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.
Yongeyeho ko umusaruro ugerwaho w’ibindi bikorwa atera inkunga mu Rwanda, awukesha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, dore ko hari ahandi muri Afurika ashaka gukora bene ibyo bikorwa ariko ubuyobozi bwaho ntibumworohereze, ndetse ntibumugaragarize ubushake n’ubufatanye.
Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko Howard G. Buffett, bitari gusa kuba ari inshuti y’u Rwanda, Abanyarwanda n’inshuti ya Perezida Kagame ubwe, ahubwo amushimira ku bw’ubufatanye butanga umusaruro ugaragara, cyane cyane mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
James Habimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru