Yanditswe Nov, 05 2021 14:37 PM | 69,953 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias watangiye uruzinduko mu Rwanda n'itsinda ayoboye.
Ibiganiro byabo byibanze mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’Akarere no hagati ya Afurika n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi.
Uyu muyobozi akigera mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Nyuma we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta bagiranye ibiganiro, hanashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati y'ibihugu byombi.
Minisitiri Biruta yavuze ko aya masezerano yibanze cyane ku mikoranire mu bya politike, harimo kongerera ubumenyi abakora mu nzego zifitanye isano na dipolomasi y’ u Rwanda na za ambasade yarwo hirya no hino ku Isi.
Abazanye na Minisitiri w’Ububugeriki bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, bavuga ko biteguye gukorana n’ u Rwanda mu ishoramari cyane cyane mu iterambere ry’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ibindi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru