AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Mushikiwabo, Charles Michel n’Umudepite wa EU basuye u Rwanda

Yanditswe Mar, 07 2021 16:53 PM | 48,660 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri iki cyumweru yakiriye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Madame Louise Mushikiwabo ndetse na Perezida w'Inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel.

Aba bombi bari mu ruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda aho bareba uko ibikorwa byo gutanga urukingo rwa COVID19 byifashe.

Mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw'igifaransa, OIF, Madame Louise Mushikiwabo wari kumwe na Perezida w'Inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, wari kumwe na Honorable Chrysoula Zacharopoulou, umudepite mu nteko ishinga amategeko y'ubumwe bw'Iburayi. Bari kandi baherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Kuri uyu munsi wa mbere w'uruzinduko rwabo mu Rwanda, mu masaha ya mbere ya saa sita aba bayobozi babanje gusura ikigo nderabuzima cya Mayange mu Karere ka Bugesera bihera ijisho uko ibikorwa byo gutanga urukingo rwa COVID19 birimo gukorwa mu Rwanda bashima intambwe imaze guterwa.

Madame Louise Mushikiwabo  yagaragaje ko umuryango wa Francophonie ushyigikiye isaranganywa ry'inkingo hagati y'ibihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere, ashimangira ko umuryango wa Francophonie uzakomeza gutera ingabo mu bitugu gahunda ya COVAX.

Yagize ati "Yagize ati "Kuba rero inkingo zitandukanye zo kuvura iyi ndwara zimaze kuboneka birasaba ko twishyira hamwe tugasangira ubushobozi mu bijyanye n'ubuzima kuko ari bamwe bakingiwe abandi ntibakingirwe byaba ari ikibazo kuko Isi ni urujya n'uruza ntabwo twamenya aho duhagararira. Twebwe nka Francophonie ntabwo dutanga inkingo ariko ikintu cy'ubufatanye hagati y'ibihugu kirakomeye ku muryango wacu. Murabona ko muri iyi minsi hatangiye kuba ibikorwa byihuta byo kugeza inkingo ku bihugu bitandukanye muri iyi gahunda ya COVAX ituma ibihugu bifite ubushobozi bisangira n'ibidafite ubushobozi buhagije. Cyane cyane ko gukora izi nkingo bifata igihe kinini cyane no kugira ngo zigere mu bihugu noneho no mu bihugu babashe kuzigeza ku baturage, aha ni ho ikibazo kiri. Kwihutisha iyi gahunda ni byo turimo ni yo mpamvu tuba twavuye mu biro tukajya hirya no hino mu bihugu dufatanyije kugiran go iyi gahunda ya COVAX ndetse n'ibihugu bishaka guhana impano mu buryo bw'imibanire y'ibihugu nka 2 nabyo turabishyigikiye cyane."

Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Inkingo 440 zo mu bwoko bwa Astrazeneca  zatanzwe ku ikubitiro ku Kigo Nderabuzima cya Mayange. Chrysoula ZACHAROPOULOU, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi na we akaba yifatanyije n'abaganga bo kuri iki kigo mu gikorwa cyo gukingira.

Chrysoula ZACHAROPOULOU, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi, ni inzobere mu buvuzi

Perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, ashima uburyo u Rwanda rwitwaye muri iki gikorwa ndetse no mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo muri rusange.

Yagize ati "Mu by'ukuri njyewe nanyuzwe n'uburyo abantu bose ubona babigize ibyabo baba abaturage muri rusange, inzego z'ubuzima ariko cyane cyane abajyanama b'ubuzima ubona ko babikora mu nyungu rusange bashyize hamwe n'abaturanyi babo. Ikindi kintu cy'ingenzi cyanshimishije ni uburyo habayeho guhuza iki kibazo cy'ubuzima n'ikoranabuhanga. Ni ibintu by'ingirakamaro kuko usanga hari uburyo bw'imicungire y'amakuru ukaba uzi ngo ni inde wakingiwe, azahabwa urukingo rwa kabiri ryari, ku buryo bifasha abayobozi kubona intambwe iterwa muri ibi bikorwa byo gukingira."

Yunzemo ati "Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, ni wo mugabane ukora inkingo nyinshi ariko ni na wo wohereza inkingo nyinshi mu mahanga kuko woherezayo hagati ya 30 na 50%. Tugiye rero kwihutisha ibikorwa byo kuzikora dukore nyinshi kurushaho, ni na ko kazi abayobozi b'u Burayi bashyize imbere muri iki gihe. Twizeye ko mu mezi make ari imbere hazaba hari inkingo zihagije, zikaboneka hagasigara akazi ko kuzikwirakwiza. Mu Rwanda ho turabibona ko hari ibikorwa remezo bihagije kugira ngo inkingo zikwirakwizwe hose kandi twiteguye gufasha n'abandi bafatanyabikorwa bacu muri Afurika."

Perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko uruzinduko rw'aba banyacyubahiro rwashimangiye icyizere cy'uko u Rwanda rushobora kubona izindi nkingo za COVID19 mu bihe bya vuba.

Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ndetse n’uwa Francophonie, ni imwe mu miryango mpuzamahanga ishyigikiye gahunda ya COVAX igamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kubona inkingo za COVID19, aho u Rwanda rumaze kwakira izikabakaba 350 000 binyuze muri iyo gahunda.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize