Yanditswe May, 02 2022 17:43 PM | 63,231 Views
Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Patricia Scotland, akaba ari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Ibiganiro byabo byibanze ku nama ya CHOGM ihuza abakuri b’ibihugu na za Guverinoma bo muri Commonwealth, izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Gatandatu.
Scotland ari mu Rwanda aho yaje kwitabira inama ya 12 y’abayobozi bakuru b’inzego zirwanya ruswa mu bihugu bya Afurika byo muri Commonwealth.
Ni inama itangira kuri uyu wa Kabiri itariki ya 3 ikazageza ku ya 7 z'ukwezi kwa 5.
Izitabirwa n'abayobozi b'inzego 20 zo mu bihugu 18 bya Afurika biri mu muryango wa Commonwealth byibumbiye mu ihuriro ry’inzego zishinzwe kurwanya ruswa, yateguwe n’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Ni ubwa 1 rizabera mu Rwanda mu myaka 11 iri huriro rimaze.
Igamije kureba intambwe ibihugu bimaze gutera mu kurwanya ruswa no gufata ingamba ku bibazo bigihari.
Umuvunyi mukuru mu Rwanda, Nirere Madeleine avuga ko kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama ari intambwe ikomeye mu mibanire y’ibihugu kandi bijyanye n’icyerekezo cyarwo cyo kurwanya ruswa kuko ruri mu bihugu byitwaye neza muri Afurika no ku Isi yose.
Gusa agaragaza ko ruswa ikomeje kudindiza iterambere ry’ibihugu, kubera akayabo k’amafaranga ayitangwamo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru