Yanditswe Dec, 31 2022 09:32 AM | 10,069 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga umwaka wa 2022 warabaye mwiza kurusha imyaka ibiri ishize kandi uwa 2023 uzarushaho kuba mwiza ku Rwanda.
Umukuru w'igihugu ibi yabigarutseho mu ijoro ryakeye ubwo we na Madame Jeannette Kagame bakiraga ku meza ababarirwa mu bihumbi bitatu baturutse hirya no hino mu gihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 no kwishimira uwa 2023 tugiye kwinjiramo.
Mu ijambo rigufi yavugiye muri uwo munsi mukuru, Perezida Paul Kagame yasabye buri wese kurushaho kuzuza inshingano ze uko bikwiye ku neza ye n'iy'igihugu muri rusange kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Yavuze ko nubwo uyu mwaka wa 2022 wabaye mwiza kurusha uwa 2021 na 2020, yizeye ko uwa 2023 wo uzarushaho gutunganira u Rwanda igihugu kikarushaho gutera imbere.
Ibi birori ngarukamwaka byo gusoza umwaka urangiye no kwishimira umushya Umukuru w'igihugu na Madamu babitumiyemo abayobozi mu nzego zose zaba iza leta, iz'abikorera, sosiyete sivile n'izindi, abavuga rikumvikana baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'abo bashakanye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru