AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi 9 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe Apr, 22 2022 19:01 PM | 71,769 Views



Kuri uyu wa Gatanu, abambasaderi 9 bashya baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda biyemeje guteza imbere imibanire myiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda, ni nyuma yo kugeza kuri Perezida Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, Perezida wa Kagame yakiriye ba ambasaderi bo ku migabane itandukanye irimo Afurika, Uburayi, Amerika y'Epfo n’iya Ruguru, Aziya na Oseyaniya.

Ambasaderi mushya w’igihugu cya Canada mu Rwanda, Christopher Thornley avuga ko uretse kuba ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, binafite akarusho ko kuba bihuriye mu miryango mpuzamahanga nka Francophonie ndetse na Commonwealth icya rimwe.

"Twagiranye ibiganiro bigufi na Perezida Kagame, umwanya muto twamaranye wari ingirakamaro, aho twaganiriye ku mubano wa Canada n’u Rwanda kandi dutegereje inama ya CHOGM izahuriza i Kigali abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu muryango wa Commonwealth. Nanashimiye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rwahanganye neza n’icyorezo cya COVID19 kandi ikigaragara twinjiye mu kindi cyiciro cyo guhangana n’ingaruka zacyo, ariko nanamushimiye ku bindi byiza u Rwanda rukomeje kugeraho. Niteguye guhagararira Canada mu Rwanda tugashimangira imibanire yacu isanzwe ari myiza kandi ahazaza ni heza."

Ambasaderi wa Singapore, Jaspal Singh nawe avuga ko azanywe no gushimangira umubano mwiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

"Singapore iha agaciro gakomeye umubano wayo n’u Rwanda nk’abafatanyabikorwa ndetse nk’inshuti. Turifuza rero kubakira kuri uwo mubano mwiza dufitanye tukongera ubutwererane mu nzego zitandukanye harimo umutekano mu by’ikoranabuhanga, serivisi z’ikoranabuhanga, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi."

Ni mu gihe kandi Ambasaderi wa Repubulika ya Ireland Kevin Colgan we avuga ko agiye kwibanda ku butwererane mu by’ubukungu.

"Icyo nshyize imbere mu myaka 3 cyangwa 4 ndi ambasaderi ni uguteza imbere ubutwererane n’u Rwanda mu by’ubukungu, ubucuruzi n’umuco. Ni ingenzi ko ibihugu byombi bibona inyungu zingana mu bucuruzi ndetse n’ishoramari. Dufite ihuriro ry’ubukungu muri Ireland twizera ko u Rwanda ruzaryitabira mu mpera z’ukwezi kwa 6 abikorera b’Abanyarwanda bakazaza Dublin bakabwira abandi iby’u Rwanda."

Ambasaderi wa Slovakiya, Katarina Zuffa Leligdonova ndetse n’uwa Ukraine Andrii Pravednyk bombi bavuze ko baganiriye na Perezida wa Repubulika ku birebana n’intambara yo muri Ukraine n’umusanzu w’u Rwanda mu guhosha iyo ntambara.

Ambasaderi wa New Zealand Michael Ian Upton nawe avuga ko igihugu cye n’u Rwanda bisanganywe umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi bikaba bifitanye imikoranire myiza mu miryango mpuzamahanga bihuriramo irimo umuryango w’abibumbye ndetse na Commonwealth.

Ambasaderi wa Colombia Monica de Greif Lindo avuga ko ibihugu byombi byakwigiranaho mu bijyanye no kwita ku bimukira ndetse n’impunzi.

Isatu Aminata Bundu, ambasaderi wa Sierra Leone avuga ko nawe agiye kwihatira kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho n’ibihugu byombi, mu ruzinduko Perezida Julius Maada Bio yagiriye mu Rwanda muri 2019.

Ni mu gihe mugenzi we wa Djibouti, Abdi Mahamoud Eybe nawe avuga ko nyuma yaho COVID19 igenjeje make ibihugu byombi bigomba gusubukura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Yagize ati "Nagejeje kuri Perezida Kagame intashyo za mugenzi we akaba n’umuvandimwe we Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti. Nkuko mubizi Djibouti n’u Rwanda bifitanye umubano ntamakemwa. Dufitanye amasezerano y’ubufatanye atandukanye, amwe muri iyo yashyizwe mu bikorwa ariko ndabizi ko mfite inshingano zo gukora cyane mfatanyije na mugenzi wanjye Ambasaderi Hope Tumukunde uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, ngo dusubukure inama ziduhuza. Ndizera ko tugana ku iherezo ry’icyorezo kugirango tubashe gushimangira imibanire yacu myiza igere ku yindi ntera."

Ba ambasaderi bashya uko ari 9 bose bafite icyicaro hanze y’u Rwanda, kuko 5 bafite icyicaro i Nairobi, 2 Addis Ababa n’aho undi umwe i Kampala.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize