AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru ba MINISANTE

Yanditswe Nov, 30 2022 17:43 PM | 218,427 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko iyo  umuyobozi ashyize imbere inyungu z'abo ayobora kurusha ize bwite, kuzuza inshinga ze byoroha.

Umukuru w'gihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri minisiteri y'ubuzima.

Kuri uyu wa Gatatu,Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za babiri mu bagize guverinoma: Abo ni Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima ndetse na Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

Nyuma yo kwakira indahiro zabo, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko urwego rw'ubuzima rufatiye runini igihugu asaba abayobozi bashya kwirinda kurutisha inyungu zabo bwite iz'igihugu kuko nibitaba ibyo akazi kazabagora.

Minisitiri mushya w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko yumva neza uburemere bw'inshingano yahawe ngo kabone nubwo atari mushya muri uru rwego.

Dr. Yvan Butera yinjiye muri guverinoma nk'Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, akaba ari we muto mu bayigize ku myaka 32 y'amavuko. Avuga ko yiteguye kuzuza inshingano yahawe.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuzima Dr. Yvan Butera asimbuye Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe Minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana we asimbuye Dr. Daniel Ngamije wari kuri uwo mwanya kuva muri Gashyantare 2020.



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura