Yanditswe May, 12 2022 21:01 PM | 110,452 Views
Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye abahagarariye ikigo cya BPN Rwanda bizihiza imyaka 10. Iki kigo cyafashije ba rwiyemezamirimo hafi 300 mu nganda zirenga 20 mu rwego rwo kugira uruhare mu guhanga imirimo.
Business Professionals Network (BPN) ni ikigo gikomoka mu Busuwisi kidaharanira inyungu cyatangijwe na Jürg Opprecht mu mwaka wa 1999.
Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda guhera muri 2011, gitera inkunga ibigo biciriritse n’ibiringaniye bigaragaza ubushobozi bwo kuba byatera imbere.
Intego yacyo ni ugutuma abantu mu Rwanda babona imirimo nyongera gaciro ku buryo burambye, gutyo n’ubukungu bukiyongera, bikarwanya ubukene.
Kugeza ubu BPN ikorera mu bihugu bya Kirigiziya, Nicaragua, Rwanda, Mongoliya na Georigiya.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru