Yanditswe Jan, 13 2018 22:35 PM | 7,631 Views
Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye ministre w'ububanyi
n'amahanga w'ubushinwa Wang Yi uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Ministiri Wang Yi yatangaje ko igihugu cye kitazahwema gusigasira ubushuti buri hagati
y'ibihugu byombi no kongera imbaraga mu buhahirane.
Ubushinwa n'u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka irenga 40. Ibi
byongeye gushimangirwa na Ministre w'ububanyi n'amahanga w'ubushinwa Wang Yi,
ubwo kuri uyu wa 6 yakirwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu biro bye.
Ministre Wang Yi yatangaje ko mu byo baganiriyeho harimo n'imikoranire y'ubushinwa na Afrika n'iterambere ry'uyu mugabane, ariko nanone ngo banaganiriye ku bijyanye n'ibikorwa by'iterambere ubushinwa buhuriyeho n'u Rwanda. Yagize ati, "Umubano w'u Rwanda n'ubushinwa twavuga ko uhagaze neza cyane kuko ibikorwa byo bishingira ku bwubahane, ubufatanye no gukorera hamwe: by'umwihariko umwaka ushize Perezida Kagame yasuye Ubushinwa aho abakuru b'ibihugu byombi biyemeje gukomeza gufatanya mu iterambere mu bihe biri imbere."
Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda madame Louise Mushikiwabo nawe wari witabiriye ibi biganiro, asanga kuba Ubushinwa busuye u Rwanda mu gihe ruzayobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri uyu mwaka ari inyungu ikomeye ku Rwanda by'umwihariko. Ati, "Ubushinwa n'u Rwanda birakomeza gukorana mu birebana na politiki haba ku Rwanda cyangwa ku mugabane wose , muziko perezida Kagame ayoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe guhera tariki 29 z'uku kwezi, ariko yari anamaze umwaka ahawe inshingano zo gukora amavugurura muri uyu muryango; rero Ubushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye niyo mpamvu tugomba kudatakaza inyungu haba ku Rwanda no ku ruhande rw'ubushinwa.
Ministre w'ububanyi n'amahanga w'ubushinwa kandi yari azanye ubutumire bwa
Perezida w'iki gihugu Xi Jinping wifuza ko Perezida Paul Kagame yazitabira inama
ihuza Ubushinwa na Afrika (Forum on China-Afrika Cooperation) izabera i Beijing
mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.
Inama nk'iyi yateranye mu mwaka wa 2015 yasize Ubushinwa bwemereye Afrika miliyari 60 z'amadolari yo kuwufasha mu iterambere. Usibye kuba ubushinwa bufasha u Rwanda mu buhinzi n'ibikorwaremezo, kuri ubu habarurwa abanyeshuri 1.100 b'abanyarwanda biga mu Bushinwa ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru