Yanditswe Feb, 13 2018 14:54 PM | 9,487 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na
mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Ondimba kuri uyu wa kabiri bagiranye ibiganiro
byibanze ku cyarushaho guteza imbere ubuhahirane bw'ibihugu byombi hongerwa
imbaraga mu kubahiriza amasezerano yemeranyijwe n'impande zombi.
Ku kibuga cy'indege yakiriwe
n'abayobozi mu nzengo nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga
ubutwererane n'ibihugu by'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, Louise
Mushikiwabo.
Nyuma yo kugera mu Rwanda Perezida Ali Bongo Ondimba yahuye n'Umukuru w'igihugu Paul Kagame bagirana ibiganiro byagarutse ku mutekano wo mu karere ka Afurika yo hagati.
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa
Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet nawe yagarutse ku biganiro byahuje abakuru
b'ibihugu byombi avuga ko byanibanze ku cyarushaho guteza imbere ubuhahirane
bw'ibiguhugu bihuriye mu muryango wa Afurika yo hagati CEACE.
Ku mugoroba Perezida Ali Bongo Ondimba yasoje uru ruzinduko.Akaba yaherekejwe ku kibuga cy'indege n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu .
U Rwanda rusanzwe rufitanye ubufatanye n'ubutwererana na Gabon mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere aho Sosiyete y'indege ya Rwandair, ikorera ingendo i Libreville mu murwa Mukuru wa Gabon.
Muri Kamena 2016 na bwo Perezida Ali Bongo Ondimba yaje mu Rwanda mu Nama ya “Smart Africa.” Icyo gihe we na mugenzi we w'u Rwanda batangaje ko bakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’u Rwanda na Gabon.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru