AGEZWEHO

  • Nyabihu: Hari abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yanenze abayobozi badaterwa isoni no kutuzuza inshingano

Yanditswe Aug, 26 2022 18:01 PM | 106,739 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga abayobozi badaterwa isoni no kutuzuza inshingano zabo akabasaba guhindura imyumvire n’imikorere kuko bitabaye ibyo kugeza igihugu ku cyerekezo cy’iterambere gifite byaba ari nk’inzozi.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijoro ryakeye mu biganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi 4 agirira mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo, ibiganiro byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda campus ya Huye.

Ikibazo cy’uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati rumaze imyaka 10 rutunganya ifu nkeya ugereranyije n’ubushobozi bwarwo ni kimwe mu byafashe umwanya munini muri ibi biganiro.

Aha Umukuru w’Igihugu yagaragaje ibyo biri mu bituma abahinzi b’imyumbati batongera umusaruro icyakora Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yizeza ko kigiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya.

Ikindi kibazo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ni icya laboratwari y’ubuvuzi ya Kaminuza y’u Rwanda iri ahitwa i Mamba mu Karere ka Huye yubatswe mu myaka 9 ishize ariko ikaba idakoreshwa icyo yubakiwe.

Iki kibazo kimwe n’icy’uruganda rwa Kinazi Umukuru w’igihugu yagaragaje ko byombi bifitanye isano n’imitekerereze idahwitse ituma n’imikorere iba mibi avuga ko bitumvikana uburyo abayobozi badaterwa ikimwaro no kutuzuza inshingano zabo.

Muri rusange abitabiriye ibi biganiro byamaze amasaha ane bijeje Umukuru w’Igihugu impinduka ndetse banamugezaho ibibazo n’ibyifuzo binyuranye biganisha ku iterambere ry’intara y’Amajyepfo n’igihugu muri rusange.

Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage basaga miliyoni ebyiri batuye mu turere 8 natwo tugizwe n’imirenge 101.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira