Yanditswe Jul, 04 2020 21:27 PM | 32,604 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye buri wese watanze umusanzu we ngo u Rwanda rugere aho rugeze muri iyi myaka 26 ishize rwibohoye, ariko kandi asaba buri munyarwanda guhora iteka azirikana inyungu rusange aho kwitekerezaho wenyine.
Ibi Umukuru w'igihugu yabigarutseho mu butumwa yageneye abanyarwanda kuri iyi sabukuru ya 26 yo Kwibohora.
Kwizihiza isabukuru y'imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye byabereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare Intara y'Iburasirazuba.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye ibikorwa by'amajyambere bitandukanye byubakiwe abatuye muri aka gace. Muri byo, harimo n'umudugudu w'icyitegererezo wa Gishuro uzatuzwamo imiryango itishoboye 64.
Uretse inzu zifite ubwogero n'ubwiherero bw'imbere mu nzu n'ubwo hanze, abatujwe muri uyu mudugudu bagenewe ibiryamirwa, intebe n'ameza byo mu ruganiriro, televiziyo n'igikoni kirimo gaz, amashyiga yayo n'andi akoresha ibindi bicanwa.
Abatujwe muri uyu mudugudu kandi bahuriye ku mushinga w'ubworozi bw'inkoko ibihumbi 2 zizabafasha kwiteza imbere, irerero ry'abana ryakira abagera ku 100, ivuriro rito (poste de sante) ndetse n'inka y'imbyeyi kuri buri muryango.
Mu ntera y'ibirometero bisaga 2 uvuye kuri uyu mudugudu, na ho hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe gifite ibitanda 24 by'abarwayi bavurirwa mu bitaro ndetse na serivisi y'ubuvuzi bw'amaso n'amenyo ziyongera ku zisanzwe zitangirwa ku rwego rw'ikigo nderabuzima.
Hari kandi ishuri rya Tabagwe naryo ryubatswe mu buryo bugezweho, rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1418 bo mu mashuri abanza ndetse na 903 bo mu yisumbuye ndetse 300 muri bo bakaba bacumbikirwa n'ishuri. Umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe-Karama ndetse n'ibindi bikorwa by'amajyambere nabyo byashyizwe muri aka gace, byubatswe ku bufatanye bw'ingabo z'u Rwanda, RDF n'izindi nzego, ibintu umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda avuga ko bifitanye isano n'amateka y'urugamba rwo Kwibohora.
Mu rwego rwo kubungabunga ayo mateka kandi, muri aka gace hagiye kubakwa ingoro ndangamateka ya Gikoba na yo yitezweho kwinjiriza igihugu amadevize ndetse ikazanafasha mu iterambere ry'imibereho y'abaturage ba Nyagatare.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye buri wese kudatezuka ku ndangagaciro zaranze abanyarwanda muri iyi myaka 26 ishize.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye hakozwe ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Hubatswe imidugudu y'Icyitegererezo 14 mu turere 14, imidugudu y'abarokotse jenoside yatujwemo imiryango 528 itishoboye, imihanda, ibiraro, amavuriro, amashuri n'ibindi byose byatwaye asaga miliyari 88 z'amafaranga y'u Rwanda mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/2020.
Inkuru irambuye mu mashusho
Amafoto (Urugwiro na Fils Museminali)
Divin UWAYO
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru