AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abaganga gukora kinyamwuga nk’uko amahame abagenga abivuga

Yanditswe Nov, 08 2019 08:26 AM | 13,933 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yahuye n’abaganga baturutse hirya no hino mu gihugu aho yabashimiye akazi bakora ariko anabibutsa ko n’ubwo hari ibibazo bikiri muri uyu mwuga ngo byinshi muri byo ari bo babifitiye ibisubizo.

Muri gahunda asanganwe yo guhura n’ibyiciro binyuranye by’abaturage izwi nka Meet The President, Umukuru w’Igihugu  yahuye n’abakora umwuga w’ubuvuzi mu Rwanda. Bamugaragarije akamaro k’akazi bakora ariko abanamugezaho ibibazo binyuranye byiganjemo iby’ubumenyi buri hasi bigatuma uburyo bavura buanatera ingaruka zitandukanye ku barwayi.

Abaganga kandi bagaragaje ko bagifite umubare munini w’abarwayi bakira kuko nk’umuganga umwe w’inzobere abarirwa abarwayi bagera ku 6.000 mu gihe nibura uyu mubare wagera kuri 1000; ibi kandi ngo binajyana n’umubare w’ibitaro ukiri hasi ugereranije n’abakeneye serivisi.

Abaganga b’inzobere kandi berekanye ko bakeneye koroherezwa kubona ibikoresho bijyanye n’akazi kabo kuko ibitaro byinshi bidafite ibikoresho bihagije n’ubwo ku rundi ruhande hari ibikoresho birinda bisazira mu bitaro bimwe na bimwe bidakoreshejwe, ibindi bikaba bidafite abanganga bazi kubikoresha bitewe ahanini n’uko hari ibyaguzwe bitanajenewe.

Perezida wa Republika Paul Kagame, yasobanuye ko azi neza ko hari abaganga batanga serivisi mbi bitewe n’imyumvire yabo, abandi bakohereza abarwayi kwivuriza mu mahanga ku mpamvu zidasobanutse zirimo no kujya guhura n’abo mu miryango yabo.

Perezida wa Republika yasobanuye kandi ko aho bishoboka serivisi z’ubuvuzi igihugu gifite zikwiye kuba zigitangirwamo aho kugira ngo abantu bate igihe bajya mu bihugu bya kure, ariko nanone asaba ko ubumenyi buhererwa abaganga hanze y’u Rwanda bukwiye kuba bunatangirwa mu gihugu  imbere aho bishoboka.

Perezida wa Republika yasabye abaganga gukora kinyamwuga nk’uko amahame abagenga abivuga cyane ko hari n’amakosa bakora adafite aho ahuriye n’ibibazo bo bagaragaza bibangamiye umurimo wabo.

Umukuru w’Igihugu yibukije abaganga ko bakwiye gukunda akazi kabo kugira ngo intambwe igihugu kimaze gutera mu rwego rw’ubuvuzi itazasubira inyuma.

Ku kibazo cy’ubufasha bw’abaganga bigenga bifuza koroherezwa muri byose nk’uko abakorera Leta bigenda nko guhabwa inguzanyo, kubona imodoka n’ibindi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko igikenewe ari uko batanga serivisi ziri ku rwego rukenewe (standards), kuko n’ubundi ibiciro by’ubuvuzi bisumba ibyo mu bitaro bya Leta. 

Ku rundi ruhande, Umukuru w’Igihugu yasabye ko gahunda yo guhugura abaganga imaze imyaka 6 idindiye yashyirwamo imbaraga kuko yakemura ibibazo by’ubumenyi bukiri hasi ku baganga bamwe na bamwe.

Hari abaganga basabye ko diplome zabo zafatiriwe zarekurwa nyuma y’uko zifatiriwe kubera ko batishyuriwe na minisante amafaranga y’ishuri.

Perezida wa Republika kandi yasabye ko ikibazo cyakurikiranwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kikabonerwa igisubizo vuba kimwe n’icy’abahiriwe amafaranga y’ishuri bakaba bakatwa inshuro 2 ku mushahara wabo.

Imishara itareshya ku baganga bakora akazi kamwe na cyo ni ikibazo cyagarutsweho, kimwe n’ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bitangana  mu bitaro binyuranye byo mu gihugu.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitanzeho igitekerezo ko abaganga bakorera mu cyaro bakwiye gufatwa ku buryo bwihariye ugereranije n’abo mu mujyi kuko imikorere atari imwe.

Perezida wa Repubulika yatanze inama y’uko hatekerezwa ishyirwaho ry’ikigega cyunganira abakora umurimo w’ubuvuzi mu Rwanda aho kwibanda gusa mu gushakisha aho amafaranga yongera imishahara yaturuka, cyane ko hari ubwo kongera imishahara bitagira icyo bitanga bitewe n’ubwinshi bw’abakozi; nanone ariko ngo iki gitekerezo  cyatanze umusaruro mu bakora umwuga w’uburezi bamaze gushyirirwaho Mwarimu Sacco.

Inkuru mu mashusho

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/CRho76I7BfY" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Inkuru mu mashusho


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura