AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Yanditswe Jan, 25 2022 16:34 PM | 46,922 Views



Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abakora mu rwego rw'ubutabera kutarebera akarengane gakorwa, ahubwo bagafata iya mbere mu kukarwanya bafatanije n'izindi nzego bireba n’abanyarwanda muri rusange.

Ibi yabitangeje ubwo yakiraga indahiro ya Beatrice Mukamurenzi uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw'ubujurire.

Yakira indahiro ya Beatrice Mukamurenzi, Perezida Kagame yavuze ko adashidikanya ko Mukamurenzi azashingira ku nshingano yari asanganywe mu gukomeza gukorera igihugu n'abanyarwanda uko bikwiye, cyane ko atari mushya muri uru rwego rw'ubutabera.

Gusa Perezida Kagame yibutsa ko izi nshingano zitoroshye kuko ari inkingi ikomeye mu iterambere ry' igihugu.

Yagize ati "Izi nshingano ziraremereye mu by’ukuri kuko ubutabera ni imwe mu nkingi z'igenzi iterambere ryacu rishingiyeho kandi n'amateka yacu atwigisha byinshi, birimo no kutihanganira kurebera akarengane gakorwa ahubwo bikaba ngombwa ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari hose n'uwo kaba gakorerwa uwo ariwe wese."

Perezida Kagame kandi avuga ko mu rugendo rw'iterambere leta y'u Rwanda yashyize imbere ubutabera, ari nayo mpamvu mu minsi ishize hashyizweho urukiko rw'ubujurire hagamijwe kurushaho kunoza serivisi nziza zihabwa abagana inkiko.

Ati "Ubutabera bwacu bukubiyemo ibyo twigiye mu rugendo turimo rwo kubaka igihugu no kubaka umuryango nyarwanda, no gukorera abanyarwanda mu buryo bukwiye kandi tubakorera ibyo bifuza rero urukiko rw'ubujurire ni rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo imanza zihute abanyarwanda babone ubutabera bidatinze."

Beatrice Mukamurenzi avuga ko agiye gukomeza gukorana imbaraga mu  gufasha urukiko rw'ubujurire kugera ku ntego yarwo, cyane cyane iy’ingenzi yo kwihutisha Imanza.

"Umusanzu niteguye gutanga ni ugufatanya n'abandi tugaca imanza mu buryo bwihuse kuko ni nabyo Perezida wa Repubulika yagarutseho aho yadusabye guca imanza mu buryo bwihuse kandi turwanya n'akarengane."

Urukiko rw'ubujurire Beatrice Mukamurenzi agiye gukoreramo rwashyizweho mu mwaka wa 2018, hagamijwe kwihutisha imanza, rukaba ruburanisha mu bujurire imanza zaciwe n'urukiko rukuru, urukiko rukuru rw' ubucuruzi, n’urukiko rukuru rwa gisirikare hakurikijwe amategeko abigenga.

Ubusanzwe Beatrice Mukamurenzi akaba yari umucamanza mu rukiko rukuru urugerero ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambuka imbibi rukorera i Nyanza mu ntara y'Amajyepfo.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage