AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kutivuga ibigwi

Yanditswe Dec, 14 2017 22:22 PM | 6,541 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na chairman wa FPR Inkotanyi yasabye bwa nyuma abagize uyu muryango kwirinda kwishimagiza no kwivuga ibigwi kandi abizeza ko nta gishobora guturuka hanze ngo gihungabanye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ku cyicaro cy'umuryango FPR, uyu muryango wizihizaga isabukuru y'imyaka 30 umaze ushinzwe. Atangiza iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na chairman wa FPR yashimangiye ko nubwo iyi myaka 30 yabaye umusingi ukomeye atari ryo herezo ry'ubuzima bw' uyu muryango.

Chairman wa FPR yavuze ko indagaciro zaranze uyu muryango, ubu ngo ari bwo zinakenewe cyane kuko ngo nyuma y'urugamba rwo kwibohora havuka ibindi bibazo bishya birimo na bamwe mu banyamuryango batandukiriye amahame yawo bagahinduka ibikoresho by'abatifutiza ineza igihugu kimwe n'abaharanira inyungu zabo bwite kurusha iz'abaturage bo bashishikajwe n'impinduka nziza mu buzima bwabo.

Biteganyijwe ko iyi nama nkuru y'Umuryango FPR inkotanyi izasiga hatowe komite nyobozi nshya ku rwego rw' igihugu hamwe n'abakomiseri ndetse hakavugururwa zimwe mu ngingo zigize sitati z'uyu muryango washinzwe mu 1987.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama