Yanditswe Jan, 13 2019 22:21 PM | 33,575 Views
Mu butumwa yatangiye mu masengesho ngaruka
mwaka yo gusengera igihugu,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko gusenga bitagomba kuba nk’ikinya
gisinziriza abantu bakibeshya ko bameze neza.
Perezida
Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi bayobozi mu
nzego nkuru z’igihugu n’iz’amatorero n’amadini babarirwa muri 700 mu masengesho
yo gusengera igihugu.
Aya masengesho yaranzwe no gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda n’abanyarwanda mu mwaka ushize wa 2018 no kuyiragiza umushya wa 2019. Hon. Uwiringiyimana Philbert yagaragaje ko muri byinshi u Rwana rushimira Imana muri 2018, harimo kudahungabana k’ubumwe bw’abanyarwanda, iterambere mu bukungu, amatora y’abadepite yagenze neza, imanza z’ibinyoma zakuweho kuri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, imibanire myiza n’amahanga, amahoro n’umutekano n’itorwa rya Madame Louise MUSHIKIWABO ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Francophonie.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masngesho, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nkuko ubuyobozi mu nzego za Leta bwuzuzanya n’ubw’amadini n’amatorero, ari nako gusenga byuzuzanya no gukora kugira ngo habeho impinduka zigamije imibereho myiza yifuzwa na buri wese.
Umuvugabutumwa Rev. Dr. Antoine Rutayisire, we yagarutse ku mbaraga zo gukorera hamwe nk’ikipe mu miyoborere izana impinduka, ashimangira ko imbaraga za buri gihugu zituruka mu bumwe bw’abenegihugu.
Perezida Paul Kagame wongeye kugaruka ku bintu 3 by’ingenzi u Rwanda rwahisemo kugenderaho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, birimo ubumwe, kureba kure ndetse no kubazwa inshingano, yagaragaje ko uburyo byuzuzanya bitanga ishusho nyayo y’imbaraga zo gukorera hamwe nk’ikipe hagati y’inzego zose. Umukuru w’igihugu yagaragaje ko buri muyobozi ku rwego ariho akwiye kugira ishyaka ryo guhindura imibereho y’abo ayobora, gusa nanone abayoborwa nabo bakaba bafite inshingano yo gushyiraho akabo.
Ni ku
nshuro ya 24 haba amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer
Breakfast. Umuryango Rwanda Leaders Fellowship uyategura, usobanura ko intego
nyamukuru y’aya masengesho ari ukwinjiza indangagaciro z’ijambo ry’Imana mu
miyoborere kandi ko umusaruro w’iki gikorwa wiyongera uko ibihe bisimburana.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru