Yanditswe Aug, 27 2022 13:36 PM | 100,087 Views
Perezida Paul Kagame yasabye abatuye Akarere ka Nyamasheke kwanga
imigirire y'abayobozi bamwe na bamwe babasiragiza cyangwa babaka ruswa, ndetse
umukuru w'igihugu ashimangira ko abayobozi nk'abo batazihanganirwa.
Abatuye Akarere ka Nyamasheke bagaragarije Perezida Kagame ibikorwa bitandukanye bagezeho babikesha imiyoborere abereye ku isonga, barimo ababyeyi bari bateze urugori bakikije uruhimbi ruteretseho ibisabo n'inkongoro ari nako bavuza impundu.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Kagame yahamagariye abaturage kutihanganira abayobozi babasiragiza n'ababaka ruswa.
Ku bijyanye n'ibidindiza iterambere ry'Akarere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka byose ikubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by'ako karere, ibyo bikajyana no gukemura ikibazo cy'ingutu cy'amanegeka kibangamira imitutire ndetse no kugeza amazi b'amashanyarazi by'umwihariko ku bigo by'ubuvuzi.
Perezida Kagame yaherukaga mu karere ka Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Yashimiye abatuye aka karere umusanzu wabo mu mutekano cyane cyane mu minsi ishize ubwo abagizi ba nabi bageragezaga kuwuhungabanya ariko bagahashywa n'inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage.
Jean Pierre Kagabo
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru